Kigali

Byinshi utamenye ku bunyobwa n'akamaro ko kubukoresha kenshi cyane

Yanditswe na: Patience Muhoza
Taliki:3/08/2023 8:25
0


Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa abantu benshi bakunze gukoresha cyane mu mirire, bukaba bukoreshwa mu buryo butandukanye harimo; kubukaranga, kubuteka ari isosi n'ubundi buryo butandukanye.Ubunyobwa nabwo bushyirwa mu cyiciro kimwe n’ibishyimbo cyangwa amashaza gusa bwo busa n’ubwihuta mu gukundwa n’abantu benshi kandi bukaba bugizwe n’amavut



Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze na ‘health line’ bugaragaza ko hari umumaro mwinshi w’ubunyobwa abantu batabasha gusobanukirwa kandi w’ingenzi cyane ku buzima bwabo

1. Bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri; Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ubasha kurya ubunyobwa bihoraho aba yongereye amahirwe yo gufasha amaraso yo mu mubiri we gutembera neza,ibi bikaba bifasha umutima gukora neza no kongera ubudahangarwa bwo kurinda indwara za wo.

2. Ubunyobwa bwongera ubudahangarwa bwo kurinda Kanseri  zitandukanye; abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko ubunyobwa bufasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri z’ubwoko butandukanye kubera ‘phytostérols’ zibonekamo

3. Kurya ubunyobwa bigabanya ibyago byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ikunda kwibasira cyane igitsina gore. Ibi bikaba biterwa nuko mu bunyobwa harimo intungamubiri zikungahaye ku butare bwa ‘magnésium’ n’ibyitwa ‘fibres’, ibyo byombi bikaba bigira akamaro mu kurwanya iyi ndwara.

   4. Kurya ubunyobwa kandi ngo bifasha umwijima gukora neza ; Ubunyobwa bugira ubutare na Vitamine bitandukanye harimo ‘Zinc, Manganèse, Cuivre, Vitamine B1 na B3’, hari kandi vitamine B5 na B6 Phosphore, Magnésium, Vitamine E, Potassium, Fer, Sélénium, ibyo byose bikaba ari ngombwa mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu muri rusange kandi bikanarinda umwijima kuba wagira ibyago byo kurwara.

.   5.Ubunyobwa bufasha imitsi yo mu mubiri gukora neza ntakibazo kandi ntinanirwe akenshi bikunda kwibasira abantu bakuze: Ubunyobwa kandi bwigiramo ibyitwa ‘Folate’ cyangwa se ‘vitamine B9’, iyo ikaba igira uruhare rukomeye mu iremwa ry’utunyangingo dutandukanye tw’umubiri w’umuntu, harimo za ‘globules ibi bikaba bigira uruhare runini mu gufasha imitsi  

6. Ubunyobwa kandi bwongera ubudahangarwa bw’umubiri bwo komora inguma cyangwa ibisebe: Mu bunyobwa harimo Vitamine B9 ikaba igira uruhare mu iremwa ry’ubudahangarwa cyangwa imbaraga nyinshi zo kubasha gukiza ibisebe umuntu ashobora kugira

  7.Bufasha umwana uri mu nda gukura neza: ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana uri munda iyo abonye intungamubiri zivuye mu bunyobwa umubyeyi utwite yariye bimufasha gukura neza mu mubiri


si abantu bakuru gusa n'abana ni ingenzi cyane kubaha ubunyobwa bakaburya

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND