RFL
Kigali

Beyoncé ayoboye urutonde rw'ibyamamarekazi bigaragaza uburanga mu twenda two ku mazi (Bikini)-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/07/2023 10:14
0


Hasohotse urutonde rw'ibyamamarekazi 10 bigaragaza uburanga mu myambaro yo ku mazi izwi ku izina rya (Bikini). Umuhanzikazi Beyonce niwe waje ku mwanya wa mbere abanziriza abarimo Rihanna, Kim Kardashian, Jessica Alba n'abandi.



Nk'uko bisanzwe buri mwaka ikinyamakuru cy'imideli Vogue UK, gisohora urutonde rw'ibyamamarekazi 10 biba bikunzwe mu myambaro itandukanye. Kuri ubu hasohotse urutonde rw'abagore bafite amazina akomeye bagaragaza uburanga iyo bambaya imyenda yo ku mazi cyangwa ku mucanga nk'uko benshi bakunze kubivuga.

1.BeyoncĂ© 

Beyoncé Knowles Carter, icyamamarekazi kizwi ku izina rya 'Queen Bey', niwe uyoboye uru rutonde. Uyu mugore wa Jay Z, ku myaka 41 akaba n'umubyeyi w'abana 3, aracyagaragaza uburanga burangaza benshi muri 'Bikini'. Yahawe amanota 99,7 ku 100.

2.Kate Middleton

Bitangaje, ku mwanya wa kabiri haje Kate Middleton umugore wa Prince William, akaba yagize amanota 97 ku ijana. Uyu mugore akigaragara kuri uyu mwanya, abantu batekereje ko mu gutora abongereza baba bazanyemo amarangamutima dore ko benshi batunguwe. 

3.Jessica Alba

Jessica Alba niwe uri ku mwanya wa gatatu n'amanota 96,7.  Ni umukinnyikazi wa filimi ukomeye muri Amerika. Uyu mwanya Jessica yawujeho benshi birabashimisha kuko afite ubwiza budasanzwe ndetse asanzwe ari no mu bakinnyikazi ba filime bakundirwa ubwiza bwe. 

4.Pippa Middleton 

Ku mwanya wa kane hari Pipa Middleton wagize amanota 95%. Uyu mugore afite ubwiza budasanzwe gusa biba agahebuzo iyo yambaye utwenda two ku mucanga(two kogana). 

5.Cheryl Cole

Umuhanzikazi akaba n'umunyamideli ukomoka mu Bwongereza Cheryl Cole, yaje ku mwanya wa 5 n'amanota 93 ku ijana.

6.Rihanna

Umuhanzikazi w'icyamamare Rihanna ari ku mwanya wa Gatandatu n'amanota 92.8 ku ijana. Uyu akaba akunze gukurura benshi mu mashusho n'amafoto ye yambaye imyenda yo ku mazi (Bikini).

7.Kim Kardashian

Kabuhariwe mu kumurika imideli, Kim Kardashian yaje ku mwanya wa karindwi n'amanota 88 ku ijana. Icyihariye kuri we ni uko yihinduje imiterere akongeresha amabere n'ikibuno bigatuma arangarirwa cyane iyo yambaye 'Bikini'.

8. Katy Perry

Umuhanzikazi Katy Perry ku manota 86 ku ijana, yaje ku mwanya wa munani mu byamamarekazi 10 bigaragaza uburanga 

9. Gabrielle Union

Umukinnyi wa filime w'icyamamare Gabrielle Union akaba umugore wa Dwayne Wade wanditse amateka muri NBA, yaje ku mwanya wa cyenda n'amanota 81,9 ku ijana.

10.Tabria Majors

Umunyamidelikazi uyoboye mu bagore babyibushye muri uyu mwuga (Plus Size Model) niwe waje ku mwanya wa cumi n'amanota 81.6 ku ijana. Icyihariye kuri we ni uko yatinyuye abandi bagore babyibushye mu kwambara iyi myambaro yo ku mazi (Bikini).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND