Imyaka ni imibare bikaba akarusho iyi bigeze ku bayobozi b'isi. Mu mateka, hagiye habaho abayobozi, abami, n’abamikazi bakiri bato bakayobora kuva ku munsi umwe gusa bavutse. Bisanze mu myanya ikomeye babikesha ibisekuru byabo. Abandi bagiye babona imyanya y’intebe z’ubwami binyuze mu kwigarurira igisirikare.
Mu gihe bamwe bagiye
bahita bafata inshingano ako kanya, abandi bafashwaga n’abami cyangwa abamikazi
bababanjirije. Abami benshi bambitswe ikamba bakivuka abandi bakiri ingimbi.
Hano, ugiye kuhamenyera
abami barazwe ingoma na ba se bakiri bato cyane ku isi, hamwe n’urubuga
discoverwalks.com:
1.
Umwami Henry wa VI w'u Bwongereza-
yambitswe ikamba ku mezi 8 n’iminsi 26
Umwami Henry VI
yategetse Ubwongereza inshuro ebyiri kuva mu 1422 kugeza mu 1461 ndetse no kuva mu 1470
kugeza mu 1471. Yambitswe ikamba ry'Ubwami afite amezi icyenda nyuma y'urupfu
rwa se.
Igihe yuzuzaga imyaka
15, yahise yemererwa kwitegekera we ubwe. Amaze gukura yabaye umuhungu mubi. Ariko
uko yagendaga akura, Umwami Henry wa VI yagiye arushaho kwita ku by’idini cyane.
Uyu mwami kandi yari ashishikajwe no kwiga. Yagiye muri Eton College mu 1440–1941,
King's College, Cambridge, mu 1441.
2.
Umwami Alfonso XIII wa Espagne - Yambitswe
ikamba umunsi avuka
Alfonso XIII yavukiye
mu ngoro ya cyami ya Madrid i Madrid ku ya 17 Gicurasi 1886. Se yari Alfonso
XII wo muri Esipanye, wapfuye mu Gushyingo 1885.
Amaze kuvuka, Alfonso
yabaye Umwami wa Espagne. Bavuga ko amaze kuvuka, yajyanywe yambaye ubusa kwa
minisitiri w’intebe wa Espagne Práxedes Mateo Sagasta ku cyuma cy’ifeza.
Nyuma y'iminsi itanu,
Alfonso yajyanywe mu rukiko rukomeye. Yabatijwe n'amazi yakuwe mu ruzi rwa
Yorodani muri Palesitine.
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa
Le Figaro cyasobanuye ko uyu mwami ukiri muto mu 1889 ko ari “umwami unezerewe
kandi ukunzwe cyane mu bategetsi bose b'isi”. Yatangiye ubutware mu buryo bwuzuye
afite imyaka16. Mbere y’icyo gihe, nyina Maria Christina wo muri Otirishiya
niwe wamuyoboreraga.
Ikintu gishimishije ku mwami
Alfonso XIII nuko yari azwi kandi nka El Africano cyangwa umunyafurika.
Ubuyobozi bwe bwaranzwe n’ibibazo. Yavuzweho kugira ubujiji ndetse atera
igihugu cye gutsindwa ubwo yivangaga mu ntambara yo muri 1921.
N'ubwo bimeze bityo
ariko, yakomeje kuba umwami wenyine wari watorewe igihembo cyitiriwe Nobel mu
1917. Ibi yabigezeho kubera uruhare yagize mu biro by’intambara by’i Burayi mu
gihe cy’Intambara ya Mbere y'Isi Yose.
3.
Murad IV, Ubwami bwa Ottoman - Yambitswe
ikamba afite imyaka 5
Murad IV yategetse
ubwami bwa Ottoman ategeka imyaka 37. Yavukiye i Constantinople ku ya 27
Nyakanga 1612. Izina rye bwite ni Murad Oglu Ahmed I.
Uyu mwami wa Ottoman
yategetse mu gihe cyo kugabanuka k’ubwami bwa Turukiya bumaze imyaka 630. Se,
Ahmed I, yapfuye mu 1618 igihe Murad yari afite imyaka itanu gusa. Kubera ko
yari akiri muto cyane ku buryo atayobora, Mustafa I, nyirarume, ni we wahise aba
umwami.
Murad yatangiye
kuyobora yujuje imyaka 11. Nyina, Kösem Sultan, niwe wamutegekaga kugeza mu 1632
igihe yigaruriraga ubwami.
Mu myaka yamaze ari
umwami, ubwami bwaragabanutse. Yaciye itabi n'inzoga, afunga amaduka y’ikawa na
divayi, kandi ategeka ko umuntu wese uzarenga ku mategeko mashya yicwa. Abasirikare
n'abasivili bagera ku 60.000 barishwe ku itegeko rye. Yapfuye mu 1940 azize
cirrhose y'umwijima (kwangirika k’umwijimma).
4.
Umwami Tutankhamen wa Egiputa -
Yambitswe ikamba afite imyaka 9
Yari farawo wa 11
w'ingoma ya 18 ya Egiputa ya kera. Umwami wari uzwi ku izina rya Tuts, yimye
ingoma afite imyaka icyenda, ategeka ubwami bwo mu burasirazuba bwo hagati
imyaka icumi. Bivugwa ko ingoma ye yari ngufi cyane ariko ari imwe mu zabashije
kugera ku nsinzi. Yatesheje agaciro ibyangiritse byinshi ku butegetsi bwa se.
Mu mwaka wa mbere,
Tutankhamun yagaruye umuco wo gusenga imana nyinshi. Byongeye kandi, yagaruye
umurwa mukuru w'ingoma, wari warimuwe na se, awukura i Tebes awerekeza i Amarna.
Umwami Tutankhamen
yapfuye afite imyaka 19 nyuma yo kujya ku rugamba. Ntabwo bizwi niba yarishwe
cyangwa niba byaratewe n’imvune yagize igihe yari ku rugamba.
5.
Umwami Oyo w'Ubwami bwa Toro, muri
Uganda - Yambitswe ikamba afite imyaka 3
Undi mwami muto ni Oyo
wo mu Bwami bwa Toro muri Uganda. Kugeza ubu niwe mwami wenyine uganje
kurutonde.
Oyo yavutse ku ya 16
Mata 1992, yima ingoma mu 1995 afite imyaka itatu. Yagiye mu mahanga kwigira impamyabumenyi
ihanitse mu micungire y’ubucuruzi muri 2013 asubira mu rugo.
Afite imyaka 22,
yagenzuye amafaranga y’imisoro yagenewe guverinoma ya Uganda mu mishinga
y’ubutabazi itezimbere ubuzima n’uburezi by’abayoboke be.
Nyakwigendera Coloneli
Muammar Kadhafi, umuyobozi wa Libiya, yari umurinzi w'Ingoma ya Toro, afitanye
isano rya bugufi n'umuryango wa cyami.
6.
Sobhuza II wa Swaziland - Yambitswe
ikamba afite amezi 4
Sobhuza II yabaye
Umwami wa Swaziland imyaka irenga 80. Bavuga ko ariwe mwami wamaze igihe kirekire
ku ngoma mu mateka.
Uyu mwami yavutse mu 1899
aba umwami afite amezi 4. Yasimbuye se, Umwami Ngwane V. Kuva akiri muto cyane,
nyirakuru, Labotsibeni Mdluli, niwe wamuyoboreraga kugeza mu 1921. Abongereza
bamaze guhindura Eswatini ibirindiro byabo, yagizwe umuyobozi mukuru. Yapfuye
mu 1982 asimburwa na Mswati III.
7.
Umwami Puyi w'u Bushinwa - Yambitswe
ikamba afite imyaka 2
Umwami wa nyuma
wUbushinwa mbere ya Yat-sen Revolution ni Henry Pu Yi wambitswe ikamba afite
imyaka ibiri gusa. Ibi byabaye nyuma y’uko nyirarume, Umwami Kuang-Hsu apfuye
mu 1908.
Icyakora, yeguye ku ya
12 Gashyantare 1912, riba iherezo ry’imyaka 267 yo kuyoborwa n'ingoma ya Manchu
n'imyaka 2000 y'ubutegetsi bwa cyami.
Mu 1924, Pu Yi yahunze
ingoro ye mu gihe cy'imvururu zabaye mu Bushinwa maze ajya gutura muri Tientsin
yari iyobowe n'Ubuyapani.
Abayapani babifashe nk’amahirwe
yabo, bamukoresha mu kwigarurira Manchuria mu 1931, ndetse bamushyigikira
nk'umwami wa Pu Yi wa Manchukuo. Yagumanye uyu mwanya kugeza mu 1945 igihe yafatwaga
n'ingabo z'U Burusiya.
Nk'imfungwa, yamaze
imyaka itanu yita ku busitani bw'imboga kugeza mu 1959. Yoherejwe mu Bushinwa
kugira ngo ahabwe igihano. Henry Pu Yi yapfuye azize kanseri y'impyiko afite
imyaka 61.
8.
Baldwin IV wa Yeruzalemu - Yambitswe
ikamba afite imyaka 13
Baldwin yambitswe
ikamba afite imyaka 13. Nubwo yarwaye ibibembe kuva mu bwana, afatwa nk'umwe mu
bategetsi bakomeye ba Yeruzalemu. Umwami Baldwin wa IV yakijije Yeruzalemu
kwigarurirwa afite imyaka 16 gusa, maze arategeka kugeza apfuye. Nk’umwami,
yarinze ubwami bwe bwa gikirisitu kuneshwa na Saladin, Sultan wa Misiri na
Siriya.
Uburwayi bwa Baldwin IV
bwarushijeho kwiyongera uko imyaka yagiye ihita. Yapfuye mu 1185 afite imyaka
23.
9.
Umwami w'abami Elagabalus, w’Ingoma
y'Abaroma - Yambitswe ikamba afite imyaka 15
Umwami w'ubwami bw'Abaroma
Elagabalus bivugwa ko ashobora kuba yarafashe ubutegetsi afite imyaka 15
y'amavuko, ariko ingoma ye y'imyaka ine yaranzwe n’akajagari.
Yavukiye muri Siriya
yigarurira Roma mu 218 nyuma ya Yesu. Ibi byabaye nyuma y’uko nyina na
nyirakuru bateje imyigaragambyo bavuga ko ari umwana utaremerwaga n’umwami
w'abami wari uherutse kwicwa, Caracalla.
Kubera imiterere ye,
umutegetsi wari ukiri muto yataye umwanya mu guteza impaka. Byongeye kandi,
yatunguye abayoboke be kubera ubusambanyi bwe, no kugirana umubano udasanzwe n’umushoferi
we.
10.
Fulin, Umwami wa Shunzhi - Yambitswe
ikamba afite imyaka 5
Umwami wa gatatu w'ingoma ya Qing y'Ubushinwa yari Fulin w'imyaka 5 y'amavuko wagiye ku butegetsi mu 1643 nyuma y'urupfu rwa se.
Kubera ko yari akiri muto, nyirarume
Dorgon yabaye umutware we mu Bushinwa mu myaka myinshi yakurikiyeho. Se wabo
amaze gupfa mu 1650, Fulin yigaruriye ubwami ku myaka 12 gusa.
Kubera ko Fulin yari
afite imbaraga zo kwigarurira ubutegetsi arwanya abanzi be mu bya politiki,
yagiranye umubano mwiza n'inkone zikomeye. Bashyize ingufu mu kurwanya ruswa no
gushimangira ubwami ku butegetsi bwa Qing.
Uyu munsi Umwami Shunzhi
aribukwa nk'umuyobozi wari ufite ibitekerezo bidasanzwe. Yakoresheje igihe cye
kinini yiga siyanse na astronomie. Byongeye kandi, yihanganiye amadini atandukanye.
Shunzhi yapfuye azize
ibicurane mu 1661 afite imyaka 22. Umuhungu we, Umwami wa Kangxi, yimye ingoma imyaka
irenga 60.
TANGA IGITECYEREZO