Abanyamuziki bakomeye ku Mugabane wa Afurika, Davido, Tiwa Savage, Diamond, Tyla bagiye gutaramira i Kigali mu gitaramo bazahuriramo na Bruce Melodie, kizaba ku wa 13-19 Kanama 2023.
Hari hashize iminsi micye InyaRwanda itangaje ko aba
banyamuziki bombi bazaririmba mu birori bizaherekeza imikino ya ‘Giants of
Africa’.
Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri akaba
na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ya Basketball yo muri NBA, yavuze ko mu mpeshyi y'uyu mwaka 'irushanwa Giants of Africa rigiye
guhuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 ruturutse mu bihugu 16'.
Yavuze ko ari ku ncuro ya mbere i Kigali mu Rwanda
hazaba habereye iyi mikino izanaherekezwa n'iserukiramuco rizwi nka 'Giants of
Africa Festival'.
Iri serukiramuco avuga ko rizarangwa n'imikino ya
Basketball, kugaragaza imico y'ibihugu binyuranye, uburezi, ibitaramo
by'abahanzi harimo ibitangiza n'iyi mikino ndetse n'igitaramo cy'imbaturamugabo
kizaririmbamo Davido, Diamond, Tiwa Savage, Tyla ndetse na Bruce Melodie,
bizabera muri BK Arena.
Yavuze ko iyi mikino igiye kubera mu Rwanda bizihiza
isabukuru y'imyaka 20 ya Giants of Africa
Muri Gashyantare 2023, Masai Ujiri yavuze ko imyaka 20
ishize ari urugendo rutoroshye, ariko kandi bafite icyizere cy’aho bagana.
Ati “Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya
kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants
of Africa ari heza. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha
urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu
gusobanukirwa inshingano z’ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.”
Umuryango Giants of Africa wishimira ko mu myaka 20
ishize batangiye gukora, bafashije urubyiruko ibihumbi 40 kubona ibibuga bya Basketball bakiniraho, kandi batanze amasomo ashamikiye kuri uyu mukino afasha
urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye muri Afurika.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe cy’iyi mikino, hazaba
guhatana kw’amakipe, aho hagati mu mukino hazajya haba haririmba umuhanzi
watoranyijwe. Ubuyobozi bwa Giants of Africa Festival butangaza ko ‘hazaba hari
abashyitsi b’imena ndetse n’abahanzi bazatungurana’.
Bagaragaza ko iyi mikino izasozwa n’igitaramo gikomeye
cyo gususurutsa abantu banyuranye bazitabira iyi mikino.
Giants of Africa Festival izaba kandi urubuga rwiza ku
rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30 ruzahabwa amahugurwa ajyanye
no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.
Tiwa Savage utegerejwe i Kigali yabonye izuba ku wa 5
Gashyantare 1980. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, w’umwanditsi w’indirimbo
akaba n’umukinnyi wa filime, benshi bakunze kumwita umwamikazi w’injyana ya
Afrobeats.
Ibihangano bye byubakiye ku rurimi rw’icyongereza
ndetse na Yoruba. Kandi yita cyane ku njyana ya Afrobeats, R&B, Pop ndetse
na hip-hop. Itafari rye ku rugendo w’umuziki wa Nigeria rimaze kumuteza intambwe ikomeye, kandi amaze
guca uduhigo.
Aherutse kuririmba mu birori byo kwimika King Charles
III w’u Bwongereza. Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko
azaterwa ishema no kubarira ‘iyo’ nkuru umwana we, ijyanye n’uko yasusurukije
abanyacyubahiro bitabiriye iyimikwa rya King Charles III.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yavukiye akitwa Isale Eko.
Ku myaka 11 nibwo yagiye kuba i London aho yakomereje amasomo ye mu mashuri
yisumbuye.
Nyuma y’imyaka itanu yatangiye urugendo rw’umuziki,
atangira afasha mu miririmbire abarimo George Michael na Mary J. Blige,
umunyamuziki ubitse Grammy Awards 12 n’andi mashimwe akomeye mu muziki.
Mu 2009 yasinye muri Sony Music, mu 2012 atangira
gukorana na Mavin Records. Mu 2018, yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere
wegukanye MTV Europe Music mu cyiciro ‘Best African Act’.
Afite album zirimo Once Upon a Time (2013), R.E.D
(2015) ndetse na Celia (2020) ziriho indirimbo zabiciye bigacika. Anafite
Extended Play (EP) nka Sugarcane (2017) na Water & Garri (2021) ziriho
ibihangano bikomeye.
Ni ku ncuro ya kabiri Davido azaba ataramiye i
Kigali. Ni umunyamziki wabigize umwuga, wavukiye Atlanta muri Leta ya Georgia
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akurira mu Mujyi wa Lagos muri
Nigeria.
Urugendo rw’umuziki we rutangirira mu itsinda rya KB
International. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’ibigo yakuye
muri Oakwood University.
Yagize izina rikomeye nyuma yo gusohora indirimbo
zirimo "Dami Duro" ya kabiri kuri album ye yise ‘Omo Baba Olowo; yo
mu 2012’.
Hagati ya 2013 na 2015, yasohoye indirimbo zakunzwe
nka "Gobe", "One of a Kind", "Skelewu",
"Aye", "Tchelete (Goodlife)", "Naughty",
"Owo Ni Koko", "The Sound" ndetse na "The Money".
Tariki 31 Werurwe 2023, yasohoye album ye ya kane. Uyu
munyamuziki amaze iminsi akorera ibitaramo mu bihugu binyuranye byo ku Isi, byitabiriwa
n’ibihumbi by’abantu.
Diamond ari mu banyamuziki b’ikiragano gishya
cy’umuziki bahiriwe. Yubakiye urugendo rw’umuziki we ku njyana ya Bongo Flava,
akaba umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi, umubyinnyi kandi agakora ibikorwa
by’urukundo.
Ni we washinze inzu y’umuziki ya Wasafi Record Label,
anafite ibitangazamakuru birimo Wasafi Media. Yaciye agahigo ko kuba umuhanzi
wa mbere wo muri Afurika warebwe n’abantu miliyoni 900 ku rubuga rwa Youtube.
Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2006 ubwo yari afite
imyaka 18 y’amavuko acuruza imyenda, aho amafaranga yagiye akuramo yamushyigikiye
mu gukora indirimbo.
Izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko mu
2010 asohoye indirimbo ‘Kamwambie’. Mu 2014, yashyizwe mu bahataniye ibihembo
BET Awards.
Diamond afite album zirimo ‘Kamwambie’ yo mu 2010,
Lala Salama yo mu 2012, A Boy from Tandale yo mu 2018 na First of All yo mu
2022. Ntasiba mu itangazamakuru ahanini binyuze mu nkuru z’urukundo avugwaho
n’abagore banyuranye.
Tyla ugiye guhurira ku rubyiniro n’aba banyamuziki
muri iki gitaramo, ni umuhanzikazi w’imyaka 21 y’amavuko. Mu Ukuboza 2022,
yabwiye The Guardian ko yakuze akunda kuririmba, kandi ko mu bihe bitandukanye
yaririmbiraga umuryango we kandi ‘nkumva bizaba urugendo rwanjye’.
Uyu mukobwa yavuze ko urukundo rw’umuziki rwaganje
muri we kuva akiri muto, ku buryo yigeze kwegeranya amafaranga akora studio y’umuziki
mu rugo, ayikoreramo zimwe mu ndirimbo yumvishaga abavandimwe be, izindi
akazasingiza inshuti ze yifashishije Instagram.
Yavuze ko kuva afite imyaka 18 yataramiraga cyane
cyane mu mashuri yizemo. Uyu mukobwa wo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko akimara
kubona umujyanama ari bwo yatangiye urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga.
Aherutse gusohora indirimbo yise ‘To Last’. Yasobanuye
ko ishingiye ku nshuti ye y’umusore yatandukanye n’umusore ikamuganiririza iyo
nkuru, kandi ko yamufashije gusohoka muri ibyo bihe by’akababaro.
Yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y’indirimbo
n’abahanzi barimo Kiki Stewart, Ron James, P Prime, Lojay ndetse na Ayra Starr.
Giants of Africa Festival igiye kubera i Kigali
hizihizwa imyaka 20 y’uyu muryango
Davido agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’igihe
kinini abanyarwanda bamunyotewe- Aracyafite urwibutso rw’ukuntu yakiriwe ku
ncuro ya mbere i Kigali
Diamond agiye gutaramira i Kigali binyuze muri ‘Giants
of Africa’- Anafite ikindi gitaramo azahakorera ari wenyine
Tyla agiye gutaramira ku ncuro ye ya mbere i Kigali.
Avuga ko yakuze akunda kuririmba byatumye yiyemeza gukora umuziki
TANGA IGITECYEREZO