Ish Kevin yateguje indirimbo ye nshya yitwa "No body" izasohoka mu cyumweru gitaha. Ibi yabitagajee kuri wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024.
Semana Kevin uzwi nka Ish Kevin, ateguje indirimbo nyuma y'agahe gato yari amaze adasohora indirimbo. Akora injyana zirimo Afrobeat, Rap, Hip Hop na Afro-pop, cyane cyane injyana ye ni Drill. Ni umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo.
Ish Kevin arakunzwe cyane by'umwihariko urubyiruko. Uyu muhanzi wavutse mu 1994, arazwi cyane ku buryo iyo uvuze izina rye abantu benshi mu gihugu bahita bamumenya n'abatamuzi iyo uvuze indirimbo ye bahita bayimenya.
Ish Kevin atangira urugendo rw'umuziki, yatangiriye mu njyana ya "Hop hop". Umwaka wa 2021 wamuhinduriye amateka ubwo yabaga uwa kabiri muri "Pop star competition nyuma ya Kabatega Jazmine" wabaye uwa mbere.
Yaje kumenyekana cyane muri 2023 igihe yagira amahirwe yo guhuraga na Perezida Paul Kagame, ibi byabaye inzira yatumye Ish Kevin amenyekana bikomeye.
Ish Kevin yakoze indirimbo zamumenyekanishije cyane zirimo Amakosi, No cap, Tugende, Babahungu, Karina, Vayo, Waki Waki, Toto mtoso n'izindi. Izi ndirimbo zose azikorera mu nzu ye itunganya umuziki yitwa "Trappish Music".
Afite album yitwa "BST (Blood, Sweat, Tears) yagiyee hanze tariki 21 Nzeri 2023. Iyi album iriho indirimbo 10 yakoranye n'abahanzi batandukanye. Zimwe muri izi ndirimbo impamvu zikundwa ni uko ziri mu ndimi zitandukanye.
Indirimbo ze yazikoranye na bamwe mu bahanzi bazwi muri Muzika barimo Yannick MYK, Bruce 1st na Ririmba. Ibi byose Ish Kevin yakoze ni byo byatumye bivugwa ko ari we muraperi wa mbere ukunzwe mu rubyiruko, byanatumye yitabira bimwe mu bihembo nka Galsen Hip Hop Awards yitabiriye mu bahanzi bandika neza.
Iyi ndirimbo ye nshya agiye gusohora yise "Nobody" yavuze ko ari buyishyire hanze mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo akaba azasohoka mu cyumweru gitaha. Iyi ndirimbo itegerejwe na benshi mu bafana be ndetse n'abakunzi b'umuziki wa "Drill".
Ish Kevin yageneye Iminsi Mikuru abakunzi b'umuziki we
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO