RFL
Kigali

UAE yambuwe kwakira irushanwa rya Miss World ritazitabirwa n’u Rwanda

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:8/06/2023 20:44
0


Kuri uyu wa 8 Kamena 2023, ubuyobozi bw'irushanwa rya Miss World bwahuriye mu kiganiro n'abanyamakuru batangaza ko Miss World ku nshuro yaryo ya 71 izabera mu Buhinde. Ni nyuma y’ukwezi kumwe batangaje ko rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).



Irushanwa rya Miss World ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza atanu akomeye ku isi, aho Ibihugu bitandukanye byohereza ababihagaririye bakamara ukwezi kose bakora imikoro itandukanye.

Ku isongo haza kumurika imishinga y'ubwiza bufite intego, muriyo mikoro hagenda hatoranwa uwahize abandi kuzageza ku munsi wa nyuma hatoranywa uwahize abandi harebwe imikoro itandukanye yatsinze.

Icyakora uba ari n'umwanya mwiza abakobwa bakoresha mu kumenyekanisha ibihugu byabo.

Binyuze muri Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa rya Miss Rwanda, kubutanye n’izindi nzego, u Rwanda rumaze kwitabira irushanwa inshuro 5.

Muri 2016 rwahagarariwe na Miss Mutesi Jolly, 2017 hagenda Miss Iradukunda Elsa, 2018 rwahagaririwe na Miss Iradukunda Liliane, 2019 ruhagaririrwa na Miss Nimwiza Meghan.

Umwaka wa 2020, Covid-19 yakomye mu nkokora iri rushanwa, Miss Naomi Nishimwe ntiyagenda, hanyuma 2021 hagenda Miss Ingabire Grace.

Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 agaragara ku rutonde rw’abakobwa bazaserukira ibihugu by’abo muri Miss World 2023. N’ubwo amakuru ahari agaragaza ko uyu mukobwa atazahagararira u Rwanda.

U Buhinde bugiye kwakira iri rushanwa nyuma y’imyaka 27 yari ishize bataryakira, kuko ryaherukaga kuhabera mu 1996.

Ni ibintu byatunguye abantu, kuko mu minsi ishize abategura iri rushanwa bari batangaje ko rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuyobozi wa Miss World, Julia Morley yavuze bishimiye ko iri rushanwa ry’ubwiza rigiye kubera mu Buhinde, igihugu yagendereye mu myaka 30 ishize.   

Rizitabirwa n’abakobwa bo mu bihugu birenga 130. Aho bazahatana mu byiciro birimo kwerekana impano, siporo, ibikorwa bifasha sosiyete n’ibindi. Biteganyijwe ko rizaba hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2023.

Karolina Bielwska wabaye Miss World 2022, yavuze ko u Buhinde bwiteguye kwakira abakobwa bazitabira iri rushanwa ku nshuro ya 21, kandi ubuyobozi buzagaragaza urugendo rw’iterambere, ubukerarugendo, ubwiza bw’Igihugu n’ibindi.

Abakobwa bo mu Buhinde bamaze kwegukana ikamba rya Miss World barimo Reita Faria (1966), Aishwarya Rai (1994), Diana Hayden (1997), Yukta Mookhey (1999), Priyanka Chopra (2000) ndetse na Manushi Chillar (2017). Kuri iyi nshuro buzahagararirwa na Sini Shetty wabaye Miss India 2023.

 

U Buhinde bwahawe kwakira Miss World 2023, nyuma y’ukwezi kumwe hatangajwe ko iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu


Miss World Karolina Bielawska ari kwitegura gutanga ikamba rya Miss World






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND