Kigali

Sax Water agiye kumurika injyana y’umuziki yahimbye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2023 10:16
0


Ni gake mu mateka y’u Rwanda niba atari n’ubwa mbere humvikanye umuhanzi wabashije guhanga injyana y’umuziki ye, akabasha no kuyimurikira abantu.



Muri iki gihe umuziki wa Afurika y’Epfo ugezweho, ahanini biturutse ku njyana abanyamuziki bo muri iki gihugu bahimbye yitwa Amapiano. Yarabiciye biracika, kugeza n’ubwo abanyamuziki bakomeye ku Isi bayifashisha mu bihangano by’abo.

Abanyabirori nibo babizi neza uburyo iyi njyana ibizihira! Dj utazi indirimbo zigezweho zikozwe mu Amapiano, ntakunze kubona abakiriya aho acurangira.

Umuhanga mu gucuranga igicurangisho cya Saxophone, Sax Water atangaza ko mu 2014 ubwo yari ku ishuri rya muziki rya Nyundo, yagize igitekerezo cy’abahanga, ahanga injyana ye yise ‘Gakondo Fusion’.

Iyi njyana igizwe no gusama, ikinimba, Funk, Jazz na Afro Ballard. Ubwo yayihimbaga yunganiwe n’abari abarimu be icyo gihe, Ben Nabo Gipeti, Mighty Popo, Murenzi n’abandi.

Yabwiye InyaRwanda ko akimara guhimba iyi njyana yatumye ishuri rya Nyundo ribasha gukorera ibitaramo muri Canada. Ati “Ni njyana nziza cyane kuko buri muntu aho ari ku Isi yashobora kuyibyina. Nkombo Fusion ni injyana yanjye nahimbye nicaye kuri Sebeya na gitari yanjye n’ubwenge bwanjye bwose.”

Uyu musore avuga ko mu gihe cy’imyaka umunani ishize ahimbye iyi njyana, yayinogeje neza bituma yiyemeza kuzayimurikira abanyarwanda mu gitaramo azakorera ahitwa L’Espace ku wa 16 Kamena 2023.

Avuga ko ahimba iyi njyana yashakaga kugaragaza ‘umwihariko nk’umuhanzi. Ati “Igizwe n’injyana zirenze imwe ushobora kuyumva ukabyina cyangwa utuje.”

Yavuze ko muri iki gihe agiye gutegura uruhererekane rw’ibitaramo bigamije kumvisha abantu iyi njyana no kuyimenyekanisha.

Ati “Igitaramo cya mbere kizaba icyo kuyimurikira abantu. Buri munsi nteganya gukora udushya tuzashimisha buri umwe uzaba witabiriye igitaramo cyanjye.”

Sax Water ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo [Riherereye i Muhanga]. Yize imyaka itatu asoza amasomo ye mu cyiciro cya mbere ku bize ku Nyundo, aho yize kuririmba, gucuranga gitari no kwandika indirimbo. 

Yigeze kubwira InyaRwanda ko yakuranye urukundo rw’igicurangisho cya Sexaphone ariko arinda asoza amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo atarabona umwarimu ubigisha gucuranga iki gicurangisho.

Akimara gusoza ye, yaganirije umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo, Mighty Popo amusaba ko yamwemerera agasubira kwiga iki gikoresho undi arabimwemerera.

Saxophone ni igicurangisho cy’umuziki, ukoresha uhuhamo umwuka kigatanga umuziki mwiza. Ni igikoresho cyavumbuwe n’umugabo wo mu Bufaransa witwa Adolphe Sax 1840. 


Ku wa 16 Kamena 2023, Sax Water azakora igitaramo cyo kumurika injyana yahimbye 

Umunyamuziki Sax Water yatangaje ko agiye kumurika injyana y’umuziki yahimbye yise ‘Nkombo Fusion’


Sax Water avuga ko imyaka umunani ishize ahimbye iyi njyana yayinogeje neza


Sax yavuze ko yashakaga gutanga umusanzu we nk’umuhanzi Nyarwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I'M FINE’ YA SAX WATER

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND