Ahazaza nubwo ntawe uhamenya ariko hategurwa hakiri kare kandi buri munsi,ndetse hari byinshi byakwitabwaho hagategurwa mu buryo bwiza,bityo rero urubyiruko narwo rufite iyi nshingano.Abanyarwanda baciye umugani ugira uti ''Akabando k'Iminsi ugaca kare , ukakabika kure''.
Ahazaza h’urubyiruko ni ingenzi kuri rwo,aho bakomoka,igihugu
no ku bazabakomokaho.Bamwe mu rubyiruko rw’iki kinyejana bamaze kwangirika,ibyo
bigatera impungenge abantu benshi bibaza ahazaza harwo uko bazaba bameze.
Bimwe mu bigaragaza urubyiruko rwangiritse
harimo,kunanirana,kubaho ntacyerekezo,kwishora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi
no kwishora mu biyobyabwenge,kuba imburamumaro ku Gihugu,no kuba inkorabusa
kandi bakeneye kubaho.
Benshi bavuga ko kwangirika k’urubyiruko biva mu
miryango idatanga uburere,kuko umubyeyi utararezwe atashobora kurera
uwamukomokaho,kandi ngo umuntu atanga icyo afite.
Ababyeyi benshi barera abana babo bajeyi ,bikagera igihe umwana aba igisare,bakifuza kumukosora yararenze ihaniro,ibyo kandi ntacyo bimara.
Urubyiruko rwinshi rwangirika kubera kubura
umurongo rugenderaho bakiri bato,bigatuma bawishakira cyangwa bakawuhabwa n’abandi.
Gusa bivugwa ko benshi mu rubyiruko bavukira mu
miryango yagerageje kubarera uko ishoboye ariko bamara gukura bakararurwa n'ibirimo inshuti mbi,imbuga nkoranyambaga n’ibindi byinshi.
Dore ibintu byarinda ahazaza h’urubyiruko
hakazashimwa na buri wese nk'uko bitangazwa na Voice of Youth:
1. Gukurikirana
ubuzima bwabo : Benshi mu rubyiruko babaho nk'aho biyahura kandi bumva
banishimisha.Uko umuntu agenda akura amenya impamvu akwiye kubaho ndetse
agasobanukirwa n’umusanzu we igihe akiriho.
Benshi bifuza kwita ku buzima bwabo baramaze
gukura,mu gihe babwangirije bakiri bato.Urubyiruko rukwiye guharanira ubuzima
bwiza cyane cyane ku mubiri wabo kugira ngo babashe gutekereza ahazaza bafite
amagara mazima.
Mu kwita ku buzima bwabo,bakwiye kwirinda kunywa
amatabi,inzoga,gufata ibiyobyabwenge ibyaribyo byose,kwita ku ngingo z’umubiri
wabo,gutekereza neza kandi bagakunda gukora n’ibindi.
2. Kugisha
inama abakuze : Burya abakuze baba baranyuze mu myaka y’ubuto kandi baba
barahuye na byinshi birimo ibyiza n’ibibi,ku buryo kuganira nabo bifasha
abakiri bato kumenya uko bakwitwara mu gihe bubaka ahazaza hakomeye kiandi haryoshye.
3. Kwitoza
gusa n'icyo bifuza kuba cyo : Abantu benshi bagira inzozi ariko ntibaziharanire,bityo
bakarinda basaza ntacyo bageze ho.Kugira intego ni ikintu kimwe no
kuzikurikirana ni ikindi.
Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu niyo mpamvu rukwiye
kwigishwa uko rwabungabunga ahazaza harwo hakazaba heza,kuko urubyiruko
rujijutse ni Igihugu gifite icyerekezo.
Urubyiruko rutegurwa kare kandi ahazaza haba heza ntakabuza iyo hateguwe hakiri kare
TANGA IGITECYEREZO