RFL
Kigali

Dj Phil Peter yavuze ku bitaramo agiye guhuriramo na Kidum mu Bubiligi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2023 10:34
0


Umuhanzi wagwije ibigwi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Kidum ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo ku Mugabane w'u Burayi azahuriramo na Dj Phil Peter.



Iki gitaramo cyiswe 'Kidumu Bye Bye Concert' kizaba ku wa 17 Kamena 2023, ahitwa Chaussee de Ruisbroek mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, aho kwinjira ari amayero 20.

Iki gitaramo cyateguwe na Kiyoyo Production ifatanyije na Kashogi Pro.

Nyuma y'iki gitaramo, Phil Peter azahuriramo na Kidum, azataramira ahitwa Salle de Princes, ku wa 24 Kamena 2023, mu gitaramo azahuriramo na mugenzi we Dj Rojazz.

Dj Phil Peter yabwiye InyaRwanda ko ari ibintu bishimishije kuri we kuba abonye amahirwe yo kujya gutaramira i Burayi, yifashishije indirimbo zinyuranye.

Avuga ko ibitaramo nk’ibi ku mu-Dj bituma uhura n’abandi bantu bashya. Ati “Ndishimye cyane! Ni ibintu byiza, kuko bituma uhura na ‘audience’ nshya. Kandi buri rubyiniro ngezeho nkuraho amasomo.”

Phil usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo Tv, avuga ko kuba azacuranga mu gitaramo azahuriramo na Kidumu wo mu Burundi bifite igisobanuro kinini.

Ati “Noneho abantu banakunda Kidumu ni ‘Audience’ nteketereza ko itandukanye kandi abarundi ni abantu bazwiho kwirekura berekana urukundo batitangiye itama ndibaza ko bizaba ari byiza.”

Uyu musore avuga ko ari kwitegura uko ashoboye kugirango azatange ibyishimo muri ibi bitaramo bibiri agiye gukora, kandi azakuba inshuro ebyiri imbaraga isanzwe akoresha mu bitaramo binyuranye atumirwamo.

Ni ubwa mbere Phil Peter agiye gukorera ibitaramo i Burayi. Mu rwego rwo kwitegura urugendo, yagiranye ibiganiro n’umunyamakuru Murindahabi Irene byagejeje ku kongera gukorana ikiganiro ‘The Choice Sunday Live’ kuri Isibo Tv.

Ibi bizatuma igihe Phil Peter azaba ari i Burayi, iki kiganiro cyibanda ku makuru y’ibyamamare kizakomeza gutambuka nk’ibisanzwe kuri Isibo Tv.

Imyaka ibiri ishize, Phil Peter atangiye urugendo rwo gushyira ahagaragara indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi, ni nyuma y'uko yari amaze kwiyegurira umwuga ujyanye no kuvanga indirimbo.

Muri iyo myaka ibiri, uyu musore yakoze indirimbo zirimo nka 'Amata' yakoranye na Social Mula imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 2, 'Bimpame' yakoranye na Marina, 'Agafoto' yakoranye na Marina, P Fla, Fireman na Aime Bluestone, hari kandi indirimbo 'Terimometa' yakoranye na Kenny Sol.


Phil Peter yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari mu Bubiligi


Kidum amaze igihe akorera ibitaramo mu Bubiligi, hari igitaramo aherutse guhuriramo na Shadddyboo


Kidum na Phil Peter bagiye guhirira mu gitaramo i Brussels ku wa 17 Kamena 2023 

Phil Peter azahurira mu gitaramo na Dj Rojazz ku wa 24 Kamena 2023 mu Bubiligi 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TERIMOTA' YA PHIL PETER NA KENNY SOL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND