Umuhanzi wagwije ibigwi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Kidum ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo ku Mugabane w'u Burayi azahuriramo na Dj Phil Peter.
Iki gitaramo cyiswe 'Kidumu Bye Bye
Concert' kizaba ku wa 17 Kamena 2023, ahitwa Chaussee de Ruisbroek mu Mujyi wa
Brussels mu Bubiligi, aho kwinjira ari amayero 20.
Iki gitaramo cyateguwe na Kiyoyo Production ifatanyije na Kashogi Pro.
Nyuma y'iki gitaramo, Phil Peter
azahuriramo na Kidum, azataramira ahitwa Salle de Princes, ku wa 24 Kamena
2023, mu gitaramo azahuriramo na mugenzi we Dj Rojazz.
Dj Phil Peter yabwiye InyaRwanda ko
ari ibintu bishimishije kuri we kuba abonye amahirwe yo kujya gutaramira i
Burayi, yifashishije indirimbo zinyuranye.
Avuga ko ibitaramo nk’ibi ku mu-Dj
bituma uhura n’abandi bantu bashya. Ati “Ndishimye cyane! Ni ibintu byiza, kuko
bituma uhura na ‘audience’ nshya. Kandi buri rubyiniro ngezeho nkuraho amasomo.”
Phil usanzwe ari umunyamakuru wa
Isibo Tv, avuga ko kuba azacuranga mu gitaramo azahuriramo na Kidumu wo mu
Burundi bifite igisobanuro kinini.
Ati “Noneho abantu banakunda Kidumu
ni ‘Audience’ nteketereza ko itandukanye kandi abarundi ni abantu bazwiho
kwirekura berekana urukundo batitangiye itama ndibaza ko bizaba ari byiza.”
Uyu musore avuga ko ari kwitegura uko
ashoboye kugirango azatange ibyishimo muri ibi bitaramo bibiri agiye gukora, kandi azakuba inshuro ebyiri imbaraga isanzwe akoresha mu bitaramo
binyuranye atumirwamo.
Ni ubwa mbere Phil Peter agiye
gukorera ibitaramo i Burayi. Mu rwego rwo kwitegura urugendo, yagiranye
ibiganiro n’umunyamakuru Murindahabi Irene byagejeje ku kongera gukorana
ikiganiro ‘The Choice Sunday Live’ kuri Isibo Tv.
Ibi bizatuma igihe Phil Peter azaba
ari i Burayi, iki kiganiro cyibanda ku makuru y’ibyamamare kizakomeza gutambuka
nk’ibisanzwe kuri Isibo Tv.
Imyaka ibiri ishize, Phil Peter atangiye urugendo rwo gushyira ahagaragara indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi, ni nyuma y'uko yari amaze kwiyegurira umwuga ujyanye no kuvanga indirimbo.
Muri iyo myaka ibiri, uyu
musore yakoze indirimbo zirimo nka 'Amata' yakoranye na Social Mula imaze
kurebwa n'abantu barenga miliyoni 2, 'Bimpame' yakoranye na Marina, 'Agafoto'
yakoranye na Marina, P Fla, Fireman na Aime Bluestone, hari kandi indirimbo
'Terimometa' yakoranye na Kenny Sol.
Phil Peter yatangaje ko yiteguye
gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki bari mu Bubiligi
Kidum amaze igihe akorera ibitaramo
mu Bubiligi, hari igitaramo aherutse guhuriramo na Shadddyboo
Kidum na Phil Peter bagiye guhirira mu gitaramo i Brussels ku wa 17 Kamena 2023
Phil Peter azahurira mu gitaramo na Dj Rojazz ku wa 24 Kamena 2023 mu Bubiligi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TERIMOTA' YA PHIL PETER NA KENNY SOL
TANGA IGITECYEREZO