RFL
Kigali

Sekarama yasohoye igisigo yakuye ku mubyeyi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/04/2024 18:55
0


Sekarama Theogene umaze imyaka itari mike yinjiye mu busizi akaba arimo anasoza amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Burezi, yashyize hanze igisigo yise ‘Inganji’ agitura ababyeyi bose b’abagore.



Sekarama Theogene ni umusizi wavukiye mu Karere ka Huye, amashuri abanza ayiga mu mu Karere ka Nyamagabe Umurenge wa Cyanika.

Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize mu Cyanika muri Saint Nicholas, akomereza mu Karere ka Nyaruguru muri Bigugu aho yize indimi n’ubuvanganzo.

Icyiciro cya mbere cya Kaminuza yakize muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi akomereza icya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'uburezi. Ubu yiga muri Kaminuza icyiciro cya Gatatu mu uburezi.

Ku birebana n’uburyo yaje kuvamo umusizi, yavuze ko yabyinjiyemo yiga mu mwaka wa 5 w'amashuri abanza. Mu bisigo amaze gushyira hanze harimo Isaro Dusa, Nyirubwite, Yari wowe, Umwanzuro w'Inzozi, Impumuro y'impuhwe Zibukira Inganji ngabiye inganzo.

Igisigo yashyize hanze yakise Inganji agisobanura agira ati: ”Iki gisigo ‘Inganji’ ngabiye inganzo ni cyo nahimbye mbere, nyamara natinze kugishyira ahanze.”

Asobanura ishingiro ryacyo agira ati: ”Impamvu yacyo ni uko nabuze Mama wanjye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mpinduka imfubyi, rero gukura ndi imfubyi byanyeretse agaciro k'umubyeyi w'umugore nkaba naragituye abagore bose.”

Uyu musore avuga ko afite byinshi byo guha abanyarwanda nubwo kubihuza n’amasomo biba bitoroshye ariko ari gutegura ikindi gisigo azashyira hanze mu gihe cya vuba.

Si ibisigo gusa kuko ni n'umwanditsi w'indirimbo, Ikinamico ndetse n'inkuru ndetse akaba Umususurutsabirori (MC).

KANDA HANO IGISIGO INGANJI CYA SEKARAMA THEOGENE


Sekarama Theogene yatuye ababyeyi bose [Abagore] igisigo cyakomotse ku kuba yarabaye imfubyi akiri mutoYavuze ko yitegura gushyira hanze ikindi gisigo mu bihe bya vuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND