RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie arifurizwa ku rushinga n'umukunzi we Michael nubwo asa n'ukigiza nkana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/05/2023 18:52
0


Hashize iminsi bivugwa ko Miss Ishimwe Naomie yaba afite ubukwe na Michael Tesfay bamaze umwaka urenga beruye ko bakundana, nyamara we agaragaza ko ibyo bitari mu mishinga afite.



Urukundo ni isoko ya byose kuko uriho wese yabayeho ku bwarwo bivuye mu babyeyi be bamwibarutse, bakamwitaho cyangwa akitabwaho n'abandi bemeye kumubera umubyeyi mu bihe bitandukanye kugera akuze na we akagera igihe cyo kugira abo aha urukundo ngo isi ikomeze kubaho.

Kuri ubu abenshi amaso bayerekeje kuri Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tefay bashyize hanze ko bari mu munyenga w’urukundo muri Mata 2022. Ni kenshi bagaragaye mu bikorwa bitandukanye bafashanya.

Nyuma y'uko kugaragarizanya ko bakundana bya nyabyo, bari kwifurizwa ubukwe hashingiwe ku bushobozi bafite no kuba benshi mu bantu ba hafi ba Miss Naomie bari bakora ubukwe uherewe ku bavandimwe be bo muri Mackenzie.

Hakomeje gukwirakwira amakuru hirya no hino ko uyu mwaka Miss Nishimwe awusozonya izina rishya, akava mu murongo w’abari, akinjira mu w'abagore akibanira iteka na Michael Tesfay.

Mu gihe bamwe bavugaga ko ubukwe bwe buri mu Ukuboza 2023, Naomie yatangaje ko ibyo ntabyo azi. 

Yavuze ko nta bukwe buhari, gusa uwavuga ko ari ukwigiza nkana ntiyaba abeshye kuko ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ababivuze bari mu kuri, gusa ubwo ukuri nyako ni ukwa nyir’ubwite, ibisigaye abantu bategereza.

Umuryango wa Miss Nishimwe Naomie umaze kuba ikimenyabose mu kugira abageni bihariye by’umwihariko bihereye ku itsinda abarizwamo rya Mackenzie.

Umwaka wa 2022, wasize mubyara wa Naomie, Pamella Loana Uwase yiyemeje kubana na Martin Carlos Mwizerwa wanabaye Umujyanama wa Miss Naomie mu gihe yari yambaye ikamba.

Bidatinze kandi impera za Werurwe 2023 zasize nyirasenge Kelly Uwineza [Madla] na we asezeranye kubana akaramata na Lt David Nsengiyumva [Sengi].

Bivuze ko kugeza ubu abagize itsinda rya Mackenzie batarashaka barimo Miss Miss Naomie wahakanye ko nta gahunda afite hafi y’ubukwe, Kathia Kamatali Uwase na Brenda Iradukunda.Urukundo ni rwose kuri Miss Nishimwe na Michael binugwanugwa ko bitegura kurushingaUmwaka urenzeho iminsi micye batangaje ko bari mu rukundo mu buryo bweruyeUmuryango wa kwa Miss Naomie umaze kuba ubukombe mu gutanga abageni bezaNubundi amaherezo y'inzira ni mu nzu Miss Naomie na Michael igihe kiregereza ku kubana akaramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND