Usanase Bahavu Jeannette wamamaye muri sinema nyarwanda yegukanye imodoka muri Rwanda International Movie Awards [RIMA] atangaza ko yishimye.
Iki gihembo gikuru muri ibi bihembo cyegukanwe na Bahavu
Janneett, cyari gihataniwe n'abantu 20 barimo ab'igitsinagabo
n'ab'igitsinagore.
Yacyekukanwe hagendeye ku manota yatanzwe mu ngendo
zitandukanye zakozwe ndetse n'amatora yakozwe binyuze mu ikoranabuhanga.
Imodoka yegukanye yatanzwe n'umuterankunga mukuru ariwe
Ndoli Safari imwe muri kompanyi zikodesha zikanagurisha imodoka nziza hano mu
Rwanda.
Uretse ibyo, muri ibi bihembo byatanzwe kuwa 01 Mata 2023, yegukanye kandi igihembo
cy’umukinnyikazi mwiza w’umwaka (Best Actress) abicyesha filime ye 'Impanga'.
Mu magambo ye yashimiye Imana agira ati “Ibi ntabwo
mbifata nk’ibintu bituma ncika intege, ngo numve ko ngezezeyo ahubwo ni
itangiriro ryiza kuri njye mpawe kugira ngo nkore cyane. Turasaba igihugu
kudushyigikira.”
Umugabo we The Fleury Legend yavuze ko bishimiye kuba batwaye iki
gtihembo.
Bahavu yegukanye igihembo cya filime nziza y'uruhererekane
"Impanga Series" yavuze ko
yatumya agera kure.
Bahavu ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe
kirekire. Yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid. Yanyuze
mu itangazamakuru aba n'umwe mu bagore bambaye neza dore ko afite n’ubuhanga mu
gutunganya imyambaro.
Kuwa 27 Werurwe 2021 ni bwo yashyingiranwe na
Ndayirukiye Fleury usanzwe amufasha mu gukora filime.
TANGA IGITECYEREZO