RFL
Kigali

Yari akumbuwe! Makanyaga yanditse amateka mu 'Igisoope Kinaguuye' - AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:2/04/2023 13:58
0


Binyuze muri Sosiyete Andrei Gromyko Research Center Ltd nyuma yo kubona ko abakunzi b’igisope basigaye babura aho bidagadurira, hongeye gutegurwa igitaramo ngarukakwezi cyiswe ‘Igisoope Kinaguuye’; cyabaye ku nshuro ya gatatu kikanyura benshi.



Iki gitaramo kuri iyi nshuro cyabaye nyuma y’icyabereye muri Collège Saint André, tariki ya 15 Ukwakira 2022 kikitabirwa n’abantu benshi ndetse n'icyaherukaga cyabaye mu mpera z'umwaka ushize.

Iki gitaramo cyabaye cyaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo nka Makanyaga Abdul na Orchestre ye Inkumburwa, Bushayija Pascal n'abandi.

Hari kandi MPC Padiri, Orchestre Impala de Kigali yaririmbye "Kaberuka" yari yitiriwe iki gitaramo, bikanyura benshi n'abandi.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Virunga hall, kwinjira byari ibihumbi 5000Frw ahasanzwe, 15 000Frw mu cyubahiro (VIP) na 25 000 Frw muri VVIP.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa  Skol.

Igitaramo cyasojwe na Makanyaga waririmbye ibihangano bye bitandukanye byakunzwe birimo nka “Urukundo”, “Rubanda”, “Suzana”, “Ngwino Mukunzi”, “Wanyeretse Urukundo”, “Hashize Iminsi” n’izindi nyinshi. 

Umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo wakubiswe saa sita z’ijoro zuzuye, Andrei Gromyko ashimira abari bitabiriye abizeza igitaramo cy’uburyohe ikindi gihe.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Andrei Gromyko wateguye igitaramo yishimiye uko cyagenze.

Ati "Byagenze neza. Abahanzi babikoze neza ndetse n'abantu bitabiriye. Abantu baba bagomba kumva ikinyuranyo cy'ibi bitaramo n'ibindi. Twasigaranye ishusho nziza kuko abantu bishimye."

Ikindi gitaramo nk'iki giteganyijwe nyuma y'icyunamo.

Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi Abantu b'uruhu rutandukanye bari bitabiriyeScovia wamenyekanye cyane mu itangazamakuru yari ahariImpala zari zihari Makanyaga yari amaze igihe adataramira abakunzi be Makanyaga yari akumbuwe ...Scovia na Gromyko nibo bayoboye ibirori SKOL yateye inkunga iki gitaramo Abakobwa b'ibizungerezzi bari bahari

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND