RFL
Kigali

Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo kizabera mu Bwongereza

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:1/04/2023 16:16
0


Umuririmbyi w’Umunya-Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize, yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo afite mu Bwongereza.



Ni igitaramo cyiswe "Harmonize and Friends" kizaba ku wa 20 Gicurasi 2023 i Londres mu Bwongereza.

Abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo harimo Umunya-Nigeria Skales, Umugandekazi Spice Diana, Umunya-Kenya Khaligraph Jones n'abandi batandukanye bakomeye biganjemo abakomoka muri Afurika y'Uburasirazuba.

Kuva mu Ugushyingo 2021 Bruce Melodie na Harmonize batangiye kugaragarizanya ubumwe budasanzwe. Icyo gihe Melodie yari ari kwitegura igitaramo cy’imyaka 10 yari amaze mu muziki cyabaye tariki ya 6 Ugushyingo 2021.

Harmonize ni umwe mu bashishikarije abantu kuzitabira iki gitaramo nyuma hamenyekanye amakuru ko aba bahanzi bombi bafitanye umushinga w’indirimbo ndetse ubu yamaze kujya hanze.

Icyo gihe Bruce Melodie yagiye muri Tanzania afata amashusho y’iyi ndirimbo aba bahanzi bise ‘Totally Crazy’. Mu minsi yashize nabwo Bruce Melodie, yishimiwe n’abakunzi b’umuziki muri Tanzania ubwo yaririmbaga indirimbo ye "Katerina" mu gitaramo cya Harmonize.

Ni igitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2021, ahitwa Palm Village Mikocheni, ubwo Harmonize yamurikaga Album ye ya kabiri yise "High School".

Uyu muhanzi yigeze no gutumira Bruce Melodie mu gitaramo cya ‘Afro East Carnival’ yateguye cyabaye tariki 5 Werurwe 2022. Ibintu bigaragaza ko aba bahanzi bafitanye ubumwe.

Anaheruka muri Mutarama uyu mwaka mu Rwanda aho yari yasuye Bruce Melodie 

Amakuru avuga ko Harmonize ashaka gukomeza kwiyegereza abakunzi b’umuziki kuko u Rwanda ari igihugu kirimo amahirwe menshi ku buryo mu minsi iri imbere ahaje yisanga kurusha uko byari bimeze byaba byiza kurushaho.

 

Harmonize aheruka mu Rwanda aje gusura Bruce Melodie

Harmonize yateguye igitaramo mu Bwongereza

Harmonize ubwo aheruka mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND