RFL
Kigali

Urunturuntu mu rugo kwa Britney Spears

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:1/04/2023 13:45
0


Nyuma yo gukekwa ko baba baratandukanye, Sam Asghari yanyomoje iby'itandukana rye na Britney Spears.



Pagesix yatangaje ko nyuma yo kubona aba bombi batambaye impeta, Brandon Cohen usanzwe ari umuvugizi wa Sam Asghari yatangarije iki kinyamakuru ko batatandukanye.

Yaba Sam Asghari cyangwa Spears bombi baheruka kugaragara batambaye impeta. Cohen avuga ko Asghari impamvu yagaragaye atayambaye ari uko yari ari gukora filime. Abavugizi ba Spears ntabwo bigeze bagira icyo babwira iki kinyamakuru.

Britney Spears aherutse kugaragara ari kumwe na Cade Hudson usanzwe ari umujyanama we ndetse baheruka kujyana mu biruhuko muri Mexique ari nabyo byatumye abantu bakomeza gukeka ko Spears yaba yaratandukanye n'umugabo we agakundana n'uyu.

Gusa, itangazamakuru ryabwiwe ko nta kindi kibyihishe inyuma ahubwo ari inshuti zisanzwe kandi bakaba banahuzwa n'akazi.

Britney Spears n'umunyamideli akaba umukinnyi wa filime ukomoka muri Iran ariko utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America Hesam "Sam" Asghari barushinze muri Kamena umwaka ushize.

Ni ubukwe bwabereye i Los Angeles ku wa 9 Kamena 2022. Britney Spears yari yambaye imyenda yahanzwe na Donatella Versace mu gihe umugabo we yari yarimbye ikote ryiza rya Versace.

Ubu bukwe bwatashywe n’abarimo ababyeyi ba Britney Spears, Lynne Spears na Jamie Spears n’umuvandimwe we Jamie Lynn Spears.

Gusa uwahoze ari umukunzi we, umuraperi Kevin Federline n’abana b’uyu muhanzikazi Sean Preston Federline ufite imyaka 17 na Jayden James Federline w’imyaka 16 ntabwo bagaragaye ahabereye ubukwe.

Britney Spears yamenyanye na Sam Asghari mu myaka irindwi ishize, muri Nzeri 2021 baba aribwo batangira kuganira kuri gahunda zo kuba babana nk’umugore n’umugabo.Cade Huson na Spears baheruka kugaragara bari mu biruhuko muri Mexique bakekwa amababaBritney Spears ubwo yari mu biruhuko muri MexiqueBritney Spears na Sam bagiye kumara umwaka bakoze ubukwe 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND