Itsinda rya VPLA ribarizwamo abahanzi babiri ari bo Maniraguha Esdras ukoresha amazina ya V Criss na Nzabonimana Donatien wiyise Planet akaba ari naho haturutse izina VPLA.
Aba basore bombi baravukana ndetse ni impanga. Bavukiye
mu ntara y'Iburasirazuba, mu karere ka
Kirehe, mu murenge wa Musaza, akagari ka Kabuga mu mudugudu wa Rubuye ya
kabiri.
Aba basore bavutse ku wa 01 Mata 2000. Bize amashuri abanza ku kigo cya GS Gahara mu
murenge wa Gahara akarere ka Kirehe.
Ayisumbuye bayize mu bigo bitandukanye aho umwe yize imyuga irimo ‘General Mechanics’ n’ibindi ayiga iburasirazuba mu karere Gatsibo, umurenge Kabarore. Uwo akaba ari Planet.
V Criss yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) abyiga iburasirazuba mu karere ka Kirehe
umurenge wa Musaza ku kigo cya GS
Rugango.
V Criss yabwiye inyaRwanda ko batangiye umuziki mu 2010
kuko ari bwo banditse indirimbo yabo ya mbere.
Ati “Twatangiye umuziki mu 2010 ubwo ni bwo twanditse
indirimbo yacu ya mbere yitwa ‘Baravuga’ mu 2011 umwe muri twe yitabiriye amarushanwa ya
Eastern Talent Award Show yategurwaga na Radio Izuba aho yaje gutsinda akaza
ari uwa 5 mu bantu basaga 150.’’
Akomeza avuga ari kimwe mu bintu byabateye imbaraga zo
gushyira imbaraga mu muziki. Mu mihimbire y’indirimbo zabo V Criss avuga ko iyo
bagiye guhimba bashaka ikintu kirimo ubutumwa buzanyura abantu.
Ati “Mu guhimba indirimbo by’umwihariko haba hagomba kuzamo ubutumwa
cyangwa ubutumwa ku bantu nkuko rero
bisanzwe indirimbo iba igenewe abantu ngo bumve ubutumwa buririmo, nicyo kiba
kigamijwe ahanini.’’
Avuga ko mu gihe kiri bifuza kuzaba bari mu bahanzi
bakomeye, bahagarariye u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Mu gihe kiri imbere twifuza kuzaba turi gukora
umuziki mpuzamahanga mbese urenga imbibi tukaba abahanzi mpuzamahanga.’’
Aba bahanzi bafatriraho urugero harimo Bruce Melody ,
Tom Close, Harmonize na Diamond Platnumz.
VPLA iheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “Rara”
igaruka ku bantu bakundana bishimanye mu buryo budasanzwe bakagaragarizanya
amarangamutima. Iyi ndirimbo bayihuriyemo na Sky2.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Niz Beat mu gihe Mix
& Mastering byakozwe na Bob Pro. Amashusho yayo yayobowe na Samy Switch.
Planet uri ibumoso hamwe na V Criss ni abavandimwe b'impanga bahuje byose birimo no gukorana umuziki
Reba
zimwe mu ndirimbo z’iri tsinda
TANGA IGITECYEREZO