Kigali

Hahishuwe ko abakobwa basabaga ko Miss Rwanda yamburwa Prince Kid kubwiza n’ububi-Uko iburana ryagenze

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:31/03/2023 16:47
0


Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid uri kuburanira mu Rukiko Rukuru ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, yahakanye ibyo bumurega ashimangira ko ibyabaye ari akagambane kabayeho.



Ubwo yahabwaga umwanya Prince Kid yagaragaje ko yizeye ubutabera buboneye mu Rukiko Rukuru, cyane ko n’Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yari yatanze ubutabera akamugira umwere.

Yavuze ko abatangabuhamya bavugwa nka VKF bikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko batahohotewe, ndetse no mu rukiko hari abatanze ubuhamya koko ko atahohotewe.

Yagaragaje ko bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’abitabiraga amarushanwa ya Miss Rwanda, bityo ko ntaho yari guhurira nabo abakoreshaho ububasha ahabwa no kuba ari we wateguraga irushanwa.

Yemeye ko amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga asaba ‘Happiness’ ari aye, ariko avuga ko yanenzwe ko batazi uwayafashe ndetse ko hari ibyakuwemo kuko icyo kiganiro kitari icyerekeye iby’imibonano mpuzabitsina.

Yagaragaje ko aba bakobwa bitabiriye iri rushanwa bahura n’imbogamizi zitandukanye nk’abategura irushanwa bakabibafashamo, ariko ntaho ibyakorwaga bihuriye n’intsinzi.

Yatanze urugero rwa Miss Muheto wigeze kubwirwa n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka ngo “wa mukobwa we uri mwiza”, bityo yagiriwe inama zimufasha kumenya uko yitwara kubw’igitutu byamuteye.

Kuri VMF, Prince Kid yagaragaje ko uhereye mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa inkiko zagiye zifata icyemezo ko nta mpamvu zatuma akurikiranyweho icyaha cyo guhoza ku nkeke, na cyane ko ikimenyetso cyatanzwe ari inyandikomvugo gusa.


Yagaragaje ko izo nyandikomvugo zivuguruzanya kandi nyamara ugasanga nizo ubushinjacyaha buri gushingiraho.

Yagaragaje ko ibikorwa byose ubushinjacyaha buvuga ko bigize ibyaha yakoze, bitigeze bibaho.

Ati “Mbihakaniye imbere y’urukiko ibyo bikorwa ntibyabayeho.”

Prince Kid yagaragaje ko ubutumwa bwanditswe bubaza Kid niba yaryamana n'umuntu bakorana bikavamo, butari mu kiganiro bagiranagaho n’uwo mukobwa.

Prince Kid yagaragaje ko ibyo byari akagambane kabayeho, kuko ubwo butumwa bwasanzwe gusa muri telefoni y'uwatanze ubuhamya ku bushinjacyaha TGF.

Ati "Ni icyo bakoreshaga kugira ngo bantere icyasha. Ikigaragara cyo sibo bayafashe. None se mu bunararibonye bw'ubugenzacyaha bwacu, ayo majwi yagiye hanze ate ko nari ntaranaburana.”


Me Nyembo Emelyne nawe yunze mu ry’uwo yunganira ‘twe twizeye ubutabera’, asaba urukiko kuzita ku bimenyetso byafashwe mu buryo bwemewe.

Yagaragaje ko umukobwa wabeshye ko Prince Kid yamufatiranye n’ubukene muri Covid-19, atari byo kuko muri icyo gihe Leta yatangaga n’ubufasha ku bantu b’amikoro make.

Me Kayijuka yagaragaje ko abatangabuhamya barimo VNF, TTF, bahurije ku gisubizo kimwe ubwo babazwaga icyakorwa ngo irushanwa rigende neza, bagahuriza ku gusubiza ko ryakamburwa uwari usanzwe aritegura kandi rigahabwa abagore.

*{{Zimwe mu ngingo z’ubujurire}}*

Ubushinjacyaha bwatanze ingingo esheshatu z’ubujurire zigaragaza ko umucamanza wo ku rwego rwa mbere, yitiranyije ibintu bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

*Ibimenyetso byirengagijwe*

Nk’uko imvugo z’abatangabuhamya batandukanye barimo abahawe kode za TBF, TGK, TFK, na VDF baragaje ko Prince Kid yagiraga imyitwarire iganisha ku kugira ihohoterwa irimo kuba yarajyanaga abakobwa iwe.

VDF kandi yagaraje ko hari aho Prince Kid yageze agahagarika imishahara ya bamwe mu bitabiriye iri rushanwa, mu gisa no kubatera ubwoba bitewe n’ububasha yari abafiteho.

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina, n’icyaha cy’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari amajwi yafashwe umucamanza akayanenga ku kuba nta raporo kandi nta gishobora kugaragaza ko akomoka kuwo yitirirwa, bityo ubushinjacyaha bukabona ko ari intege nke z’urukiko.


Ubutumwa bwagiye buhererekanwa hagati ya VBF na Ishimwe Dieudonne n’ibindi bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwanenze cyane uburyo urubanza mu rukiko rwa mbere rwaciwe, bagaragaza ko habayeho kubogamira ku uregwa.

Me Nyembo yagaragaje ko n’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso byateshejwe agaciro, byaturutse ku kuba ibimenyetso byatanzwe byagaragajwe ko nta shingiro bifite.  

*Gushingira ku bimenyetso bidahuje kamere n’icyaha*

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urukiko rwagize ihame kuba ibyo Ishimwe Dieudonne avuga ko atemera icyaha, bukabifata nko kuba rwarasinziriye mu by’ukuri aho gukora inshingano zarwo.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gushingira ku bimenyetso bigize kamere y’icyaha, aho gushingira ku mvugo z’abatangabuhamya zavuguruzanyaga.


Hagati aho abunganira Prince Kid berekanye ibimenyetso by’uko abakobwa bashinjaga Prince Kid babazwaga icyakorwa, bakavuga ko nta kindi usibye ko irushanwa ryakwamburwa Prince Kid rigahabwa umudamu, cyangwa ritahabwa umudamu rigahabwa ikipe y’abantu, n’umugore utabishakamo inyungu.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Diodonne uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranweho, ndetse ahita anafungurwa aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND