RFL
Kigali

Urubanza rwa Prince Kid rwasubitswe

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:31/03/2023 15:38
0


Iburanisha mu rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid, ukurikiranyweho ibyaha yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda rwasubitswe.



Prince Kid yari ari kuburana mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge, aho ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wafashwe n'urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y’amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.

Urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, ku nshuro ya mbere uyu mugabo yaburaniye mu ruhame aho yari yanaherekejwe n’umugore we Miss Iradukunda Elsa.

Mu iburanisha ubushinjacyaha bwavugaga ko hari ibimenyetso byirengagijwe, bityo urukiko rukwiriye kurebana ubushishozi rugafata undi mwanzuro ukwiye.

Mu kwiregura Prince yumvikanye avuga ko abakobwa bamushinja gusambanya atigeze asambana nabo, akomeza avuga ko nk’uko mu Rukiko Rwisumbuye byagenze yiteguye kongera kubona ubutabera buboneye.

Nyuma y’impaka z’urudaca iburanisha ryimuriwe ku wa 28 Mata 2023 kubera umwanya muto ababuranaga bagize, ndetse no kuba hari ibindi bimenyetso byabonetse bikeneye gusesengurwa. Urubanza ruzasubukurwa saa tatu za mu gitondo.

Prince Kid yari yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022 urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje.

Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo, ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urubanza mu mizi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo, afungurwa mu Ukuboza agizwe umwere.

Urubanza rwa Prince Kid rwasubitswe 

Indi nkuru bifitanye isano kanda hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND