Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid yemeye ko amajwi yakwirakwiye aganiriza Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine amusaba ‘Happiness’, ari aye.
Uyu mugabo yabigarutseho ubwo yari ari kuburana mu
Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge aho ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wafashwe
n'urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge umwaka ushize, wo kumugira umwere ku byaha birimo icyo
gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Prince Kid ashinjwa ibyaha birimo gukoresha imibonano
mpuzabitsina ku gahato yitwaje ububasha yari afite muri Miss Rwanda, ndetse
akanabafatirana kubera intege nke ndetse
n’ishimishamubiri.
Batanze urugero rw’umwe mu bakobwa yajyanye mu bihe bya
Guma mu rugo, kubera ubushobozi buke akamufatirana akamusambanya amwizeza
ibitangaza.
Ngo uwo mukobwa yamaze igihe kinini kwa Prince Kid, kuko
yashatse no kumutahana polisi ikababera ibamba.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu bwajuririye umwanzuro urukiko rwafashe
umwaka ushize, ari uko hari ibimenyetso
bimwe byari byatanzwe byirengagijwe bityo bukaba bushaka ko urukiko rwongera
kubirebana ubushishozi.
Abatangabuhamya muri uru rubanza bagiye bahabwa ‘code’, ariko umuntu wese ukurikira wari usanzwe uzi byinshi kuri Miss Rwanda agenda
amenya abavugwa muri uru rubanza.
Ku cyo guhoza ku nkeke n’ishimishamubiri,
abashinjacyaha bavuze ko umukobwa witwa BBF yajyanye na Prince Kid i Karongi, bagera mu nzira akajya kugura udukingirizo.
Ngo bageze aho bari bagiye umugoroba ugeze ngo Prince
Kid atangira kumwandikira ubutumwa bugufi, anajya ku cyumba cye ibintu ngo
bigaragaza ko yashakaga kumusambanya.
Bavuga ko abakobwa yakoresheje imibonano mpuzabitsina
batayikoze ku bushake bwuzuye, bityo akaba ariho hava icyaha cyo gusambanya ku
gahato.
Buvuga ko hari ibimenyetso bitahawe agaciro harimo
amajwi yafashwe, bikekwa ko ari aya Prince Kid ari kwaka ‘happiness’. Aya majwi
Prince Kid yemera ko ari aye mu rubanza, ariko agahakana yivuye inyuma uburyo
yumvikanamo.
Ati “Ariya majwi ni ayanjye, ariko bayakoreye ‘editing’.
Barayahinduye. Ikindi ntabwo umuntu wayafashe azwi, bityo nkaba nshyigikiye
icyemezo cyo kutayashingiraho.’’
Kuri aya majwi ubushinjacyaha busaba urukiko kongera
kuyasesengura. Buti “Turasaba ko urukiko rwasuzuma aya majwi rukanayasesengura, rukareba niba ataganisha ku cyaha aregwa.’’
Bunavuga ko hari ubutumwa bwagiye buhererekanwa, hagati
ya Prince Kid na bamwe mu batangabuhamya. Bukavuga ko Urukiko rwamugize umwere rwafashe
nk’ihame kuba atemera ibyaha aregwa.
Prince Kid mbere yo kwiregura yabanje ashimira
abacamanza. Ati “ Twe twajuririwe twizeye ubutabera, ndetse no kuri iyi nshuro
turabwizeye.’’
Uyu mugabo yanzitse agaragaza ibyaha bivugwa ko
yakoreye uwitwa VKF na VMF, birimo kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato
n’ishimishamubiri, mu gihe uwiswe BBF we bamushinja icyaha cyo kumuhoza ku
nkeke.
Prince Kid agaragaza ko VKF yikoreye inyandiko, ndetse n'urukiko rumuhamagaza yemeza ko atahohotewe.
Akavuga ko iyi itakagombye guhabwa agaciro, ahubwo
hahabwa agaciro iyo kwa noteri.
Avuga ko mu buhamya bwa VKF mu Rukiko nta mpamvu n’imwe
yari gutuma atavugisha ukuri, cyane ko mu rukiko umuntu avuga yisanzuye. Ngo icyo
gihe uyu mukobwa yashimangiraga inyandiko mvaho ye yo kwa noteri.
Prince Kid ku cyo kuba yari afite ububasha mu irushanwa
bityo akaba yaroroherwaga no gusaba abakobwa ko baryamana, avuga ko atari byo
cyane ko nta hantu yahuriraga na buri mukobwa.
Yabajijwe iby’amajwi ye ari kwizeza umukobwa kumufasha agatsinda, avuga
ko byari ukumufasha kwihanganira igitutu n’amagambo y’abantu, ntaho bihuriye no
kumuhesha ikamba.
Avuga ko ibi byaterwaga no kuba uyu mukobwa hari umwe
mu bagize akanama nkemurampaka wari wamubwiye ko ari mwiza, abantu bagatangira
kuvuga ko yaje mu irushanwa yateguwe.
Tariki ya 12 Ukuboza 2022 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, ku byaha yari akurikiranweho ndetse ahita anafungurwa, aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.
Prince Kid yongeye kugaragara imbere y'urukiko. Uyu mugabo yari afite abunganizi batatu
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uru rubanza
AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO