Ababyinnyi bagize itsinda ‘‘Triplets Ghetto Kids’’ bamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye, baje mu Rwanda mu birori bya AfriHeritage.
Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu
tariki ya 1 Mata 2023. Bizahuriza hamwe abantu batandukanye baturutse mu bihugu
bitandukanye bya Afurika, berekana imico yabo.
Bizabera muri Marriott Hotel, mu Mujyi wa Kigali.
‘‘Triplets Ghetto Kids’’ ni itsinda ryashinzwe mu 2014
na Daouda Kavuma, rikaba rigizwe n’abana bo mu gace ka Katwe mu murwa mukuru wa
Uganda, Kampala.
AfriHeritage bazaba bajemo ni urubuga rwo kongera kubara inkuru nyafurika binyuze mu mbyino
zitandukanye, no gushimira ababaye indashyikirwa kurusha abandi bagateza imbere
umugabane wa Afurika.
Igitaramo no gutanga ibihembo bizaba ibirori byo
kwishimisha no gushimira abakoze ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe mu
bucuruzi, politiki, ubugiraneza, ubuhanzi n'umuco, siyanse n'ikoranabuhanga no
guhanga udushya.
Reba
amashusho ya ‘‘Triplets Ghetto Kids’’ i Kigali
TANGA IGITECYEREZO