Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakuyeho itangwa ry’isakaramentu rya Batisimu ku munsi mukuru wa Pasika, kuko izizihizwa abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byasohotse mu itangazo ryagenewe abakristu Gatolika bose mu Rwanda,
ryashyizweho umukono na Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama
y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.
Pasika uyu mwaka izizihizwa ku wa 9 Mata 2023, muri icyo gihe
hazaba ari mu minsi yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iri rigaragaza ko “Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu
y'uyu mwaka wa 2023 irahurirana n'iminsi y'icyunamo, igihe cy'akababaro
n'agahinda twibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’
Ryakomeje rivuga ko mu cyunamo, ari umwanya wo kunamira
abacujwe ubuzima na jenoside, hagafatwa ingamba zo gukomera ngo habeho kwirinda guheranwa n'agahinda, inabi n'urwango.
Riti “ Twe abemera tubikora dusabira abavandimwe bazize
jenoside yakorewe abatutsi, kandi dusenga ngo ayo mahano atazongera kubaho.”
Rivuga ko ku wa
Gatanu Mutagatifu hazaba ari ku itariki ya 7 Mata, ari nabwo hazatangira icyunamo
mu gihugu cyose. Rikavuga ko mu gitondo hazabaho kwibuka mu gihe ku gicamunsi,
ku isaha ya saa cyenda (15hOO), abakirisitu Gatolika
bose bazafata umwanya wo kuzirikana ububabare bwa Nyagasani Yezu.
Rivuga kandi ko “Mu Gitaramo cya Pasika no ku munsi
mukuru wa Pasika nta sakramentu rya Batisimu rizatangwa, ni ugutegereza nyuma
y'icyunamo. Koko rero, ni ngombwa kwirinda ibikorwa bijyana no kwishimisha bihabanye
n'imyitwarire iranga icyunamo.”
Muri iri tangazo, Antoine Cardinal Kambanda yibukije
abantu kwitwararika mu bihe tugiye kwinjiramo.
TANGA IGITECYEREZO