Padiri Alexandre Nkomejegusaba wo muri Diyosezi ya Kibungo, ukorera ubutumwa mu Iseminari nto ya Zaza; yashyize hanze indirimbo nshya yise “Impundu Zivuge Iwacu”.
Ni indirimbo yo kwakira Jean Marie Vianney Twagirayezu
uheruka kugirwa Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Mu buryo bw’amajwi, yakozwe
na Emmy Pro mu gihe amashusho yayo
yafashwe akanatunganywa na Aime Pride.
Padiri Alexandre Nkomejegusaba yabwiye inyaRwanda ko
iyi ndirimbo “Impundu zivuge Iwacu” yayihimbiye Twagirayezu ubwo bamaraga
kumugira umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ari nayo nawe abarizwamo.
Ati “Ubundi nashatse kuyita Impundu zivuge i Kibungo,
ariko nibuka ko Umwepiskopi aba ari uwa Kiliziya yose. Iyi ndirimbo ni iyo
kwakira Musenyeri wacu Jean Marie Vianney Twagirayezu.”
Yakomeje ati “Ikubiyemo ibyishimo byo kumwakira, ndetse n'intego ye igira iti ‘Audite Iesum’, bisobanura ngo ‘Nimwumve Yezu’.
Umwepiskopi kuri jye ni umubyeyi wanjye. Ngomba kumukunda no kumwubaha.
Abakristu bose iyo babonye Umwepiskopi, birabanezeza. Niyo mpamvu twese tugomba
guhaguruka tukamwakirana ibyishimo.”
Yavuze ko Jean Marie Vianney Twagirayezu n’ubundi asanzwe
ari umusaserdoti wa Nyagasani. Asanzwe ari umubyeyi. Ubu noneho akaba yarabaye
umushumba w'ubushyo.
Ati “Ni intera ikomeye cyane ateye, twe nk'abe tumuhaye
ikaze. Icyanteye guhimba iyi ndirimbo, mbere na mbere ni ukumwakira kuko ari
umushumba uje mu be, ariko Kandi ni no gushimira Imana ku byiza idukorera iduha
umushumba.”
Padiri Alexandre Nkomejegusaba asanzwe afite indi ndirimbo yise “Kugira ngo
Bagire ubuzima”.
Umuhango Mutagatifu w'iyimikwa rya Musenyeri Jean Marie
Vianney Twagirayezu wahimbiwe indirimbo uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata.
Musenyeri Twagirayezu umushumba wa Diyosezi ya Kibungo
REBA INDIRIMBO YAHIMBIWE MUSENYERI TWAGIRAYEZU YOKUMWAKIRA I KIBUNGO
TANGA IGITECYEREZO