RFL
Kigali

Wyre, Daddy Andre na Levixone bageze mu Rwanda bitabiriye Kigali Jazz Junction-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:29/03/2023 6:47
0


Umuhanzi Kevin Wyre [Wyre] wo muri Kenya; Abanya-Uganda Sam Lukas Lugolobyo [Levixone] na Andrew Ojambo [Daddy Andre] bageze mu Rwanda aho bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza Werurwe.



Ni igitaramo kizaba ku wa 31 Werurwe 2023. Bazahuriramo n'umuhanzikazi Aline Shengero Sano [Alyn Sano]. Kizabera muri Camp Kigali. 

Aba bahanzi bose uko ari batatu baturutse hanze y'u Rwanda bagereye i Kigali amasaha amwe kuko bahageze saa yine zirengaho iminota. 

Icyo bahurijeho ni uko abazitabira igitaramo bagiye guhuriramo bakwitega kuzatahana ibyishimo bisendereye.

Daddy Andre ni ubwa mbere akandagiye mu Rwanda aje kuharirimbira, mu gihe Levixone na Wyre atari ku nshuro ya mbere.

Wyre uri mu batumiwe muri Kigali Jazz Junction amenyerewe mu muziki wa R&B yiganjemo Reggae muri Kenya, yatangiye gukora umuziki ahagana 1999. Yakuriye mu itsinda rya Necessary Noize na East African Bashment Crew.

Nyuma yo kuva muri aya matsinda, Wyre yakomeje gukora umuziki ku giti cye, ubu amaze gukora album ebyiri zirimo iyo yise "Definition of a Lovechild" yakoze mu 2006 na ’Ten Years Wiser’ yamuritse mu 2010, igaruka ku rugendo rwe rwa muzika mu myaka 10.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Sina Makosa’, ‘Fire Anthem’ yakoze akiri mu itsinda rya East African Bashment Crew, ‘Nakupenda Pia’, ‘Mimi naye’, ‘Dancehall Party’ ‘She say dat’ yakoranye na Cecile wo muri Jamaica.

Daddy Andre nawe ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, uretse kuririmba atunganya indirimbo.

Yavutse mu 1980, ku babyeyi Marget Nekesa ndetse na Jackson Ojambo.

Yavutse yitwa Andrew Ojambo ahitamo kwitwa Daddy Andre nk’izina ry’ubuhanzi. Yakuriye cyane mu gace ka Nsambya mu Mujyi wa Kampala.

Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina, Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y’amavuko, Se Jackson yitaba Imana.

Uyu muririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Sikikukweeka’, ‘Tugende Mu Church’ n’izindi, yigeze kuvuga ko nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n’abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw’impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.

Daddy Andre yize amashuri abanza ahitwa Modern, akomereza ayisumbuye kuri Old Kampala. Yigeze kubwira bimwe mu binyamakuru ko atakomeje kwiga Kaminuza, kubera ko ‘ahanini bitari mu byo nifuza cyane mu buzima’.

Imyaka icyenda ya mbere y’urugendo rwe rw’umuziki, yashyize imbaraga cyane mu gutunganya indirimbo (Production), kwandika indirimbo ndetse no kumenya kuririmba neza.

Kuva ku myaka 13, imbaraga nyinshi yazishyize mu kwiga cyane uburyo injyana zitandukanye bazikora kandi bazaririmba. Yagerageje kandi kwiga no gukora neza injyana nka Dancehall, RnB, Hi Hop, Afrobeat n’izindi zamwaguye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, mu 2022 byatangaje ko indirimbo ‘Tugende Mu Church’ y’uyu muhanzi yatumye izina rye ryigwizaho igikundiro.

Uyu mugabo yamaze imyaka 10 akorera indirimbo abahanzi banyuranye. Yarambitse ikiganza ku ndirimbo ‘Sweet Love’ ya John Blaq, ‘Weekend’ ya Sheebah na Runtwon bakoreye mu Rwanda, ‘Easy’ ya Bebe Cool n’izindi.

Ijwi rye kandi ryumvikana mu ndirimbo nka ‘Don’t Stop’ yakoranye na John Blaq, ‘Now’ na Spice Diana, ‘You and Me’ yakoranye na Lydia Jazmine n’izindi.

Levixone ufite mama we ukomoka mu Rwanda na se w'Umugande, nawe ategerejwe muri Kigali Jazz Junction.

Levixone uzwi mu ndirimbo nka ‘Turn the replay’ aheruka i Kigali mu giterane gikomeye ‘Revival Conference’, cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ubwo yari i Kigali, yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yishimiye gutaramira abarenga ibihumbi n’ibihumbi, bari muri iki giterane cy’ububyutse.

Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w’abana icumi.

Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe

Uyu musore yavuze ko benshi mu bana bari mu kigero cy’imyaka nk’iye bajyaga ku ishuri we agasigara, byanatumye acikiriza amashuri aza kuyakomeza nyuma.

Nyuma yo kuva mu rugo, yabaye umwana wo ku muhanda mu bice bya Kosovo, atangira gukora akazi gasanzwe ashakisha imibereho.

Mu bihe bitandukanye yagiye ajya mu bikundi by’abasore bakoraga urugomo bagafatwa.

Yasubije inyuma amaso ava muri ako gakundi, nyuma y’uko umwe mu nshuti ze yiciwe muri ibi bikorwa byo gushakira amaramuko ku muhanda.

Nyuma yo kuva ku muhanda, Levixone yagiye gusura Pasiteri Imelda Namutebi mu rusengero ashaka ko bamuha umwanya akabyina ariko bakamwishyura, atungurwa n’uko abakiristu hafi ya bose bamusabye kubaririmbira no kubyina.

Nta gitekerezo na kimwe yari afite kubijyanye n’indirimbo, ariko muri we yaremye amagambo mashya ubundi aririmbira abakristu barabikunda.

Uyu musore afite impano yo gukina umupira w’amaguru yanamufashije kubona umuterankunga bituma asubira mu ishuri, arangiza ayisumbuye kuri Grace High School mu kace ka Gayaza, ari nabwo yamenye ko afite impano yo kuririmba.

Avuga ko yinjiye mu muziki biturutse kuri Mac Elvis, kandi ku myaka 13 y’amavuko nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Yakoze indirimbo nka Chikibombe, Turn The Replay, Jungle, Niwewe, Hope, Edoboozi n’izindi nyinshi.

Umuhanzikazu Alyn sano uzahurira mu gitaramo n'aba bageze mu Rwanda yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2016. Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018 mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Naremewe Wowe’ n’izindi.

Avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

Iki gitaramo aba bahanzi bose bagiye guhuriramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.

Kwinjira ahasanzwe ni 10 000 Frw, 15 000 Frw muri VIP  , 35 000 Frw  muri VIP naho ameza ya VVIP y'abantu umunani ni 250  000 Frw.Wyre ubwo yageraga mu Rwanda Wyre agera i Kigali Daddy Andre ni ubwa ageze mu Rwanda Daddy Andre mu modoka yamutwaye kuri hoteli yarayemo Levixone agera I Kigali Levixone [ibumoso] na Daddy Andre wambaye jumper bagera I Kigali 

KANDA HANO UREBE UBWO ABA BAHANZI BAGERA I KIGALI N'IBYO BATANGAJE

">


Kanda hano urebe amafoto ubwo aba bahanzi bageraga i Kigali

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWNADA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND