RFL
Kigali

Imvano y’ubuhanzi bwa Richard Keen winjiye mu ruhando rw’abaririmba izihimbaza Imana

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:28/03/2023 13:59
0


Nsengiyumva Richard ukoresha amazina ya Richard Keen ni umwe mu bahanzi b’abanyempano baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakorera umurimo w’Imana mu Rwanda.



Uyu musore w’imyaka 28 yavutse ku wa 15 Nyakanga 1994, i Gisenyi. Amashuri yisumbuye yayigiye i Kigali ahitwa ESSJT(École Secondaire St Joseph Le Travailleur) aho bakunda kwita Jock.

Yize Ubwubatsi (Construction), akaba akiri umusore.

Richard Keen mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, yavuze ko yatangiye umuziki mu 2015 ariko akaza kuwusubika biturutse ku mpamvu z’ubuzima.

Ati “Umuziki nawutangiye mu 2015 ni bwo nakoze indirimbo ya mbere ndagije mba mbisubitse bitewe n’impamvu z’ubuzima, nongera kubitangira mu 2022 ari nabwo nakoze indirimbo yitwa ‘Ni Muri Yesu’ nkaba mperuka gusohora indi yitwa Komera.’’

Avuga ko inganzo ye iza bitewe n’ibihe arimo kuko atari buri munsi ahimba indirimbo.

Ati “Inganzo nk'uko nabivuze hejuru biterwa n’ibihe ndimo kuko si buri munsi umuntu ahimba indirimbo, gusa akenshi biza ntanabiteguye nkafata guitar nkaririmba, nkasenga bikarangira hari ‘melody’ ije nkayiheraho. Iyo njya guhimba indirimbo ngendera kubintu byinshi bitandukanye.”

Avuga ko mu minsi iri imbere yifuza kuba ari ahantu heza mu muziki kuko afite album ari gukoraho.

Ati “Mu minsi iri imbere ndifuza kuba ndi ahantu heza mu muziki kuko mfite album y’indirimbo icyenda  nimara kuzisohora zose ndateganya gukora igitaramo  n’ibindi bikorwa byinshi.’’

Abahanzi akunda yumva bazanahura barimo Jonathan Mcreynolds na Israel Mbonyi.

Uyu muhanzi ufite indirimbo aheruka gushyira hanze yise “Komera” avuga ko ajya kuyihimba nta kidasanzwe yagendeyo yaje ariko iturutse  ku bihe Imana yamujyanyemo bitewe nicyo abantu bari bacyeneye muri iyi minsi.

Avuga ko ari indirimbo ikomeza umuntu nk’iyo yabuze ibyiringiro yamusubizamo imbaraga.Uyu musore ni umwe mu baramyi beza bari mu Rwanda Richard Keen aririmba indirimbo zihimbaza Imana Uyu musore avuga ko yifuza kuzakorana indirimbo n'abarimo Mbonyi Richard Keen afite impano ihambaye yo kuririmba 

REBA INDIRIMBO ‘‘KOMERA’’ IMWE MU ZO RICHARD KEENAHERUKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND