Niyonkuru Samuel ukinira ikipe ya Inovo Tec yegukanye isiganwa rya Kivu Belt Race asize Muhoza Eric, na Mugisha Moise wari wabanje kuyobora isiganwa.
Kivu Belt Race yongewe mu marushanwa, ategurwa n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY. Kuri iki Cyumweru nibwo ryakinwe bwa mbere, ariho iri siganwa rizajya riba ngarukamwaka rigateuirwa n'akarere ka Rubavu na FERWACY. Iri siganwa ryari irya kabiri ikipe ya Inovo Tec yari yitabiriye kuva yashingwa, ndetse iza kuryegukana ibifashijwemo na Niyonkuru Samuel warwanye kugera ku munota wa nyuma.
Iri
siganwa ryatangiye hakina abana bari
hagati y'imyaka 15 na 16. Iki cyiciro abana bagomba gusiganwa igihe kingana
n'isaha, aho bazengurukaga intera ingana na Kirometero 7 na metero 100. Aba
bana bari bashyiriweho itegeko ko nta mwana ugomba kwitabira yaravutse munsi ya
2007.
Mu
bahungu, Byusa Pacific ukinira Les Amis Spotif niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 39 n'amasegonda 15, Niyotwizera Lambert wa Cine Elmay aba uwa kabiri naho Gisubizo Issa aba uwa
gatatu.
Mu
bakobwa, Niyokwizera Clementine yabaye uwa mbere, Ishimwe François aba uwa
kabiri, Muramutsa Deborah aba uwa gatatu, aba bakobwa bose bakaba bakinira ikipe
ya Bugesera Cycling team.
Cyusa yagaragaje ubuhanga ku igare mu bana bakiri bato
Nyuma
y'aba bakinnyi bakiri bato, hahise hakurikiraho ingimbi ndetse n'abakobwa
bakuru, aho bagomba kugenda intera ya Kirometero 63. Nirere Xaverine wakinaga
wenyine, yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n'iminota 54. Mukashema Josiane
ukinira Benediction Club aba uwa kabiri, Mwamikazi Djazila aza ku mwanya wa
gatatu.
Ikipe ya Bugesera yitwaye neza mu bakobwa bakiri bato
Mu
cyiciro cy'ingimbi, Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cycling Team yegukanye
umwanya wa mbere, akurikirwa na Nshimiyimana Phocas, Shyaka Janvier wakinaga
wenyine aba uwa gatatu. Iri siganwa abaturage bari bamaze kwishimira, abantu
hari bamaze kuba benshi aho isiganwa risorezwa, ndetse abantu bategereje
abakinnyi bakuru igihe bari bugire mu muhanda.
Ku
isaha ya saa saba zuzuye nibwo isiganwa nyamukuru yatangiye, aho abakinnyi
bagombaga kuzenguruka inshuro 15, abakinnyi nka Mugisha Moise, Hareruya Joseph,
Nsengimana Jean Bosco na Muhoza Eric bari babucyereye.
Isiganwa
ryatangiranye umuvuduko wo hejuru, aho abakinnyi bagendaga Kirometero 39 ku
isaha. Uwiduhaye ukinira Benediction yayoboye bagenzi be inshuro zigera kuri
ebyiri za mbere ku nshuro ya gatatu, Manizabayo Eric yafashe isiganwa
arariyobora. Ubwo hari hasigaye Inshuro 6 zo kuzenguruka, Mugisha Moise yafashe
isiganwa, ndetse asiga bagenzi be ho umunota umwe.
Ingufu Gin yari umuterankunga mukuru wa Kivu Belt Race kuri iyi nshuro
Uko
inshuro zo kuzengura zagendaga zigabanuka, niko igihe Mugisha Moise yari yasizemo
na cyatangiye kugabanuka kugera aho yarushije amasegonda 20 Mugisha Moise na
Niyonkuru Samuel ukinira Inovo Tec.
Hasigaye
agace kabanziriza aka nyuma, Muhoza Eric wari wahereye kare ari gufasha
Niyonkuru Eric yatangiye kumuganiriza ndetse anamusaba ko yakihuta kuko ariwe
uri butsinde ndetse bakoresha imbaraga basiga Mugisha Moise wari imbere ubwo
bari bageze ruguru y'ikiyaga cya Kivu.
Ku
nshuro ya nyuma yo kuzenguruka, Muhoza Eric yahaye umwanya Niyonkuru Eric ndetse yegukana isiganwa akoresheje amasaha abiri n'iminota 40, Muhoza Eric aba
uwa kabiri, Tuyizere Etienne aza ku mwanya wa gatatu.
Aba
bakinnyi bose kandi banayoboye urutonde rw'abakinnyi batarengeje imyaka 23.
Kivu Belt Race yari isiganwa rya gatatu ribaye uyu mwaka wa 2023, mu masiganwa
ategurwa na FERWACY.
">
Bahati Jusus w'imyaka 9, ni umwe mu bana bitabiriye isiganwa rya Kivu Belt Race, aho yagaragaje urukundo rw'igare ndetse no kumenya ubuhanga bubamo
">
Nirere Xaverine uri hagati, yasize bagenzi be mu cyiciro cy'abakobwa bakuru ndetse asigamo hafi umunota
Niyonkuru Samuel yabaye umukinnyi wa mbere wa Inovo Tec wegukanye isiganwa kuva iyi kipe yashingwa
TANGA IGITECYEREZO