RFL
Kigali

Rwamagana: Ubuyobozi bwasabye abaturage kuzibukira umuco wo gusindagizwa na Leta ubuziraherezo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/03/2023 9:14
0


Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko abatishoboye batazongera gufashwa hashingiwe ku byiciro by'ubudehe ndetse abazafashwa bazajya bagira uruhare muri gahunda zo kwikura mu bukene.



Ibi byatangajwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ubwo yaganiraga n'abaturage bo mu murenge wa Musha nyuma y'umuganda rusange wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023.

Nyuma w'uwo muganda wanitabiriwe n'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n'abagize inama njyanama y'Akarere ka Rwamagana n'inzego z'umutekano, Meya Mbonyumuvunyi yamenyesheje abaturage ko hashingiwe ku byemezo by'inama y'abaminisitiri yo kuwa  11 Ugushyingo 2022 nta muturage uzongera gufashwa hagendewe ku byiciro by'ubudehe ahubwo  umuturage utishoboye azajya afashwa kwikura mu bukene.

Mbonyumuvunyi yagaragarije abaturage bo mu karere ayobora ko bagomba gucika ku muco wo gusindagizwa ahubwo bagaharanira kwikura mu bukene. Agira ati "Ntabwo Leta izongera gufasha abaturage batishoboye hashingiwe ku byiciro by'ubudehe kuko byagaragaye ko hari  bamwe mu  abaturage bifuza gufashwa na Leta ubuziraherezo.

Nta muturage ufite imbaraga zo gukora uzongera guhabwa ubufasha bwa Leta nkuko byakorwaga  ahubwo tuzajya dufasha abaturage kwikura mu bukene bitewe n'ibyo bakeneye gufashwamo binatewe n'ikibazo cya buri muturage.

Tuzafasha umuturage bigaragara ko ari mu bukene twifashije gahunda zikomatanyije tubaherekeze imyaka ibiri ndetse n'umwaka wa gatatu wo kumuha ubujyanama mu buryo yihutisha iterambere akava mu bafashwa".

Meya yakomeje ati "Abaturage bazajya bahabwa ubufasha na Leta ni abasaza n'abakecuru barengeje Imyaka 65 batagifite imbaraga zo gukora, abafite ubumuga bukomeye ndetse n'abana bibana nibo bazajya bafashwe muri gahunda zo gufasha abatishoboye zisanzweho ariko tukaba tunasaba gucika wo gushaka gufashwa kandi mufite imbaraga zo gukora aho guha umuntu ifi ahubwo tugomba kumwigisha uko ayirobera ."

Umuyobozi wa Police mu Ntara y'Ibirasirazuba, CP Rutagarama Innocent Kanyamihigo, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Musha ko bagomba gukomeza umuco mwiza wo kunyurwa no kwishakamo ibisubizo bibungabungira umutekano.

Yagize ati: "Nashimye umuco mwiza wo kunyurwa nabasanganye,birashimishije kubiba umuturage wishimira intambwe yateye ni umuco mwiza wo gushima, mubikomeze ni byiza. Ikindi mbashimira nuko mwarwanyije ubujura bw'insinga z'amashanyarazi bwabaga mu minsi yashize.

Mukomeze umuco wo kwishakamo ibisubizo mu kurwanya ubujura ndetse murwanye amakimbirane ahanini usanga aterwa n'inzoga z'inkorano akaba ariyo mpamvu tubasaba kwirinda ibyaha kuko bibangamira myiza n'iterambere ry'abaturage.


Abaturage basabwe kuzibukira umuco wo gusindagizwa na Leta






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND