Kigali

Amafoto y'imyambarire ibyamamare byaserukanye mu bihembo bya Oscars 2023

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/03/2023 10:26
0


Ibyamamare mu ngeri zinyuranye z’ubuzima byaserukanye imyambaro yihariye mu birori byo gutanga ibihembo bya filime bya Oscars ku nshuro ya 95.



Ibyamamare muri sinema, mu muziki, mu mideli bahuriye mu birori ngaruka mwaka by’itangwa ry'ibihembo bya Oscars Awards 2023 bitegurwa na The Academy.

Ibi birori bifatwa nk'ibya mbere muri sinema byabereye mu nzu y'imyidagaduro ya Dolby Theatre iherere mu mujyi wa Los Angeles.

Byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023. Buri wese witabiriye ibi birori yakoze ku mwambaro we udasanzwe mu rwego rwo kuhacana umucyo.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Oscars 2023:

Best Picture: Everything Everywhere All at Once

Best Actress: Michelle Yeoh - Everything Everywhere All at Once

Best Actor: Brendan Fraser - The Whale

Best Supporting Actress: Jamie Lee Curtis - Everything Everywhere All at Once

Best Supporting Actor: Ke Huy Quan - Everything Everywhere All at Once

Best Director: Daniel Kwan and Daniel Scheinert - Everything Everywhere All at Once

Best Writing (Original Screenplay): Daniel Kwan and Daniel Scheinert - Everything Everywhere All at Once

Best Writing (Adapted Screenplay): Sarah Polley - Women Talking

Best Animated Feature Film: Guillermo del Toro's Pinocchio

Best International Feature Film: All Quiet on the Western Front

Best Documentary Feature: Navalny

Best Film Editing: Paul Rogers - Everything Everywhere All at Once

Best Music (Original Song): "Naatu Naatu" from RRR

Best Sound: Top Gun: Maverick

Best Visual Effects: Avatar: The Way of Water

Umuhanzikazi Rihanna witegura kwibaruka ubuheta ni uko yaserutse

Umunyamidelikazi Cara Delevigne mu ikanzu itukura

Umukinnyi wa filime Angela Bassett mu ikanzu idoze neza y'ubururu

Umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria nawe ni uko yaserutse ku itapi itukura

Umunyabigango akaba n'umukinnyi wa filime The Rock

Umukinnyi wa filime Frolence Pugh nawe yari yabukereye

Umukinnyi wa filime Halle Berry

Umuhanzikazi Lady Gaga mu ikanzu y'umukara nawe yari yabukereye

Umuhindekazi Mindy Kaling kabuhariwe muri sinema

Umuhanzikazi Janelle Monae nawe yari yaberewe

Mu ikoti rifunze neza Michael B. Jordan ni uko yitabiriye Oscars 2023

Kabuhariwe muri sinema Samuel L. Jackson nawe yari yabukereye

Umukinnyi wa filime Jonathan Majors ni uko yari yambaye muri Oscars 2023

Umukinnyi wa filime Dania Guria nawe yari yabukereye ku misatsi isokoje bitangaje

Umukinnyi wa filime Monica Barbaro ni uko yitabiriye Osacars 2023 yambaye










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND