RFL
Kigali

Meteo Rwanda yavuze impamvu hamaze iminsi hari ubushyuhe bwinshi n'ikizabugabanya

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:9/03/2023 18:39
0


Meteo Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasangije amakuru y'uko ikirere cyari gihagaze mu kwezi kwa Gashyantare, iteganyagihe ry'ukwezi kwa Werurwe inatangaza inkuru nziza y'uko ubu bushyuhe bukabije buzagabanuka.



Muri iri tangazo rya Meteo Rwanda batangaje ingingo eshatu arizo; uko ikirere cyari kimeze mu kwezi kwa Gashyantare, iteganyagihe ry’ukwezi kwa Werurwe, n'ingaruka zatewe n’ikirere mu kwezi kwa Gashyantare ndetse n’iziri guteganywa mu kwezi kwa Werurwe 2023.

Berekanye inshamake y'uko ikirere gihagaze bahereye ku mvura yaguye mu kwezi kwa Gashyantare 2023, yari hasi y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu gihe cy’imyaka myinshi, mu bice byinshi by’igihugu cyane cyane mu bice byo hagati, iby’amajyepfo n’iby’uburengerazuba bw’igihugu.

Imvura iteganyijwe hirya no hino mu gihugu muri uku kwezi kwa Werurwe 2023 iri hagati ya milimetero 40 na 200, ndetse iyi mvura ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu Rwanda.

  • Bakomeje basobanura ko ukwezi kwa Gashyantare 2023 kwaranzwe n’imvura yabaye nke mu bice byinshi by’igihugu, ibi bikaba byaragize ingaruka ku buhehere bw’ubutaka, ndetse no ku mirimo y’ubuhinzi cyane ku bihingwa byari bigikeneye imvura.

  • Ishusho igaragaza ikigereranyo cy'imvura yaguye muri Gashyantare 2023 nisanzwe igwa mu myaka myinshi
  • Indi shusho igaragaza ikigereranyo cy'imvura yaguye muri Gashyantare 2023 n’isanzwe igwa mu myaka myinshi

Ubushyuhe buri kugaragara buri hagati ya dogere Selisiyusi (oC) 21.6 ku bupimiro bwa Busogo mu Ntara y’Amajyaruguru, na dogere Selisiyusi (oC) 29.3 zabonetse ku bupimiro bwa Bugarama mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Naho impuzandengo y’ubushyuhe bwo hasi yari hagati ya 10.9 (oC) ku bupimiro bwa Busogo na 19.8 (oC) ku bupimiro bwa Bugarama. Hagati aho mu gice cy’Amajyaruguru niho hakonje kurusha ahandi mu gihugu ugereranyije n’igice cy’Iburengerazuba, Amajyepfo, Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.


Impuzangendo y'ubushyuhe bwo hejuru

Impuzandengo y'ubushyuhe bwo hasi

Mu butumwa bwa Meteo Rwanda bwo kuri Twitter bujyanye n'ubushyuhe buriho, bavuze ko mu minsi ishize (Guhera Tariki ya 05 kugeza kuya 08 Werurwe 2023) mu gihugu henshi hagaragaye ubushyuhe bwinshi aho mu Mujyi wa Kigali hapimwe ubushyuhe buri hejuru ya 32°C."

Iki kigo cyavuze ko iki kigero cy'ubushyuhe gisanzwe kiboneka mu Mujyi wa Kigali rimwe na rimwe cyane cyane mu kwezi kwa Gashyantare ndetse bwigeze no kugeza kuri 35°C ku itariki ya 22 Gicurasi 2005. Bati "Ikidasanzwe cyabaye ni ukugira iki gipimo iminsi ine ikurikiranye mu ntangiriro za Werurwe".

Basoza bavuga icyabiteye ndetse n'uko ubushyuhe buzagabanuka. Meteo Rwanda iti "Ibi byatewe nuko hatse izuba ryinshi nta mvura igwa ariko imvura iteganyijwe kuva ku italiki ya cyenda kuzamura izagabanura ubushyuhe byongere busubire nkuko bisanzwe".


Ubutumwa Meteo Rwanda yanyujije kuri Twitter

Inama ku baturage igendanye n’uko bakitwara mu bihe by’ubushyuhe budasanzwe igihe byaba bukomeje

Amakuru inyaRwanda yakuye ahantu hizewe aragira inama abaturage uko bakwitwa muri ibi bihe biri kugaragaza ubushyuhe budasanzwe, mu masaha ya nijoro ndetse na kumanywa. Abantu baragirwa inama yo gukaza ingamba mu guhangana n'iki kirere.

Nk'uko byatangajwe n'abahanga mu bijyanye n'imiterere y'ikirere, ubu bushyuhe buri guterwa n'ihumana ry'ikirere, bigendanye n'ingaruka bishobora gutera zirimo kubura amazi mu mubiri bishobora kuviramo urupfu cyangwa kwikubita hasi, indwara z'uruhu zirimo ubushita (Chicken pox), n'izindi zitera kwishima ndetse no guhangayika gukabije (Psychological stress).

Ibyo abaturage basabwa gukora mu guhangana n'ubushyuhe:

1. Kunywa amazi menshi kugira ngo ugumane ububobere mu mubiri.

2. Guhorana icupa ry'amazi kugira ngo bikwibutse kuyanywa.

3. Kwirinda ibinyobwa bisindisha na cafeyine muri iki gihe.

4. Kugabanya ibiryo bikungahaye kuri poroteyine (urugero inyama zitukura), kuko byongera ubushyuhe bwa metabolike.

5. Kurya imbuto n'imboga ni byiza.

6. Gukurikirana umuvuduko w'amaraso kugira ngo umenye neza ko uri ku kigero gisanzwe.

7. Guma mu nzu (mu rugo rwawe cyangwa mu biro) hagati ya saa sita na saa cyenda buri munsi bibaye bishoboka.

8. Koga amazi akonje mbere yo kuryama nijoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND