RFL
Kigali

Banki y'Isi yahagaritse inkunga iha Tanzania iyishinja ibyaha by'ubwicanyi no gusambanya abagore ku ngufu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/04/2024 10:30
0


Banki y'Isi yahagaritse inkunga iha Tanzania iyishinja ibyaha by'ubwicanyi no gusambanya abagore ivuga ko bikorwa n'abakozi barinda parike.



Leta ya Tanzaniya yahakanye amakuru ayishinja ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu no kwimura ku gahato abantu hafi 20.000. Ibyo bikorwa byatumye Banki y’Isi ihagarika inkunga ya miliyoni 150 z’amadolari yashoraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima.

Banki y’Isi yari imaze igihe ihaye igihugu cya Tanzania Miliyoni 100 z'amadorari y'Amerika. Ni amafranga yacishwaga mu mushinga REGROW ugamije kwita ku bidukikije, kurinda ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo.

Ikigo Oakland Institute cyakoze iperereza kuri uwo mushinga kivuga ko abarinda za parike bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage baturiye parike kuva uwo mushinga utangiye mu 2017. Icyo kigo kivuga ko cyakuye ayo makuru mu baturage bahohotewe barimo n’abasambanyijwe ku gahato.

Umuvugizi wa leta Mobhare Matinyi avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, yagize ati: “Amakuru y’ibanze ava mu iperereza twakoze agaragaza ko ibyo birego nta kuri kubirimo. Ubu dutegereje ko Banki y’Isi iduha ibimenyetso iheraho idushinja.”

Amakuru atangazwa n’ikigo Oakland Institute cyakoze iryo perereza agaragaza ko abantu hafi 20,000 bakuwe mu byabo muri gahunda ya Leta yo kwagura parike.

Tanzaniya iri mu bihugu byakira amadovise menshi avuye mu bukerarugendo. Umwaka ushize amafranga angana na miliyari zirenga eshatu z’amadolari niyo leta yinjije avuye mu bukerarugendo.


Ivomo: VOA news 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND