Kigali

Burya amapera agira akamaro kanini mu gihe cy’imihango y’abagore

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/03/2023 12:39
1


Amapera n’amababi yayo ni bimwe mu bimera biribwa kandi bigakora nk’imiti y’umwimerere, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya urubuto rw’amapera n’amababi yarwo afiye akamaro gahambaye mu mubiri .



Ababyeyi bamwe batarasobanukirwa n’ubushobozi uru rubuto rufite mu mubiri  usanga babuza abana babo kururya ngo rutabatera impatwe (Constipation), bakananirwa kujya ku musarani.

Ikinyamakuru Healthline kivuga ko abamaze kumenya intungamubiri zikubiye mu mapera baciye ukubiri na zimwe mu ndwara zateye, cyane cyane zifata abana n’abagore.

Inzobere mu buvuzi bwa gakondo bavuga ko zimwe mu ndwara zivurwa no gukoresha amapera, cyane cyane amababi yayo harimo, indwara y’igifu, amara, komorwa kw’ibisebe mu mubiri, isukari ikabije mu mubiri, inkorora idakira, n’umuvuduko w’amaraso.

Akarusho ku mababi y’amapera ni uko afasha abagore baribwa igihe bari mu mihango, ndetse aya mababi afasha abagore kudatakaza amaraso y’ikirenga igihe bari mu kwezi kw’imihango.

Indwara ya Dysmenorrhea ifata abagore bakaribwa mu kiziba cy’inda ikunze akenshi kubafata bakananirwa kugenda, ndetse bagasigara bacitse intege. Amababi y’amapera iyo akoreshejwe kuri gahunda, iyi ndwara irakira burundu.


Iyi ndwara akenshi usanga iterwa n’imyanda iba iri mu mubiri, cyane cyane mu kiziba cyinda. Hari n’ubwo ifata abagore bagize ikibazo cyo kubyara indahekana.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2007 ku bubabare abagore bagira iyo bari mu gihe cy’imihango, bwerekana ko gukoresha nibura Mg 6 z’amababi ku munsi bigabanya uburibwe umugore yagira, ndetse arwaye n’iyi ndwara ya Dismenorrhea igihe itaramara igihe kirekire.

Abagore benshi bakoresha ibinini byitwa Ibuprofen mu gihe cy’imihango, baramutse bakoresheje aya mababi bagabanya ibinini bafata kuko usanga hari igihe bibatera izindi ndwara kubera kubikoresha buri kwezi.

Ikintu cy’ingenzi wamenya ni uko amababi y’amapera cyangwa amapera nyirizina, bitakagombye gukoreshwa igihe warwaye. 

Benshi bakoresha amababi mu cyayi banywa, abandi bakayavanga n’indimu, tangawizi n’ibindi, bakivura inkorora ndetse no kugabanya ibinure mu mubiri.

Amapera akungahaye kuri vitamin C na A, zikunda kuboneka mu mbuto no mu mboga. Izi vitamine ni ingenzi mu kongera amaraso, gufasha urwungano ngogozi, ndetse no gusukura imyanda iza ku ruhu rwacu.

Ikinyamakuru Menshealth.com  kigaragaza ko uretse kuba amapera n’amababi yayo byakoreshwa cyane n’abagore, ni byiza ko n’igitsinagabo gikoresha ibi biribwa kuko nabo bakenera intungamubiri ziboneka muri byo.

Amapera akungahaye kuri lycopene antioxydent , igira uruhare runini mu kurwanya kanseri y’imyanya y’ibanga y’abagabo.

Ni byiza nk’umuryango gukoresha amapera, by’umwihariko amababi yayo. Gusa sibyiza ko abana barya menshi kubera imbuto zayo zikomera, bituma abana bapfa kuyamira batayahekenye neza, bigatuma abafunga aho kubavura impatwe.


Dutegekwa kurya ibimera kugira biturinde indwara, aho kurwara ngo bizatubere imiti.


Iyo ukoresha amapera uca ukubiri n'indwara ifata mu kiziba cy'inda ya dysmenorrhea  

Iyi ndwara iyo itinze kuvurwa ishobora gutera ubugumba cyangwa ikangiza nyababyeyi



Amapera agira umutobe uryoshye kandi usa neza wategura ku meza


Rinda ubuzima bwawe ukoresha ibimera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cloudette Nishimwe1 year ago
    Nonese ibyo bibabi byamapera barabikanja? Nonese uwabikoresha bikanga yakoriki? Nonese naproxen yo ntacyo yakumarira? Kugabanya dysmenorrhea



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND