Kigali

Vanessa Bryant yahawe asaga Miliyoni 29$ z’indishyi z’akababaro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/03/2023 9:45
0


Vanessa Bryant umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yahawe na Polisi ya Los Angeles asaga Miliyoni 29$ z'indishyi y'akababaro nyuma yo gutsinda urubanza yayiregagamo gushyira amafoto hanze yerekana urupfu rw'umugabo we n'umwana.



Hashize iminsi ibiri Vanessa Bryant atsinze urubanza yaregagamo Polisi y'umujyi wa Los Angeles aho yayiregaga gushyira hanze amafoto yerekana uburyo Kobe Bryant n'umukobwa wabo Gianni bapfuyemo mu mpanuka y'indege yaguye yaguye tariki 26 Mutarama 2020.

Nyuma yo gutsinda uru rubanza, polisi y'umujyi wa Los Angeles yategetswe kwishyura Vanessa Bryant amafaranga y'indishyi y'akababaro asaga Miliyoni 29$ (ararenga Miliyari 29 Frw). Kuri ubu byatangajwe ko aya mafaranga yamaze guhabwa Vanessa Bryant nk'uko umwunganira mu mategeko witwa Luis Li yabitangarije itangazamakuru.

Vanessa Bryant ahawe aya mafaranga nyuma y'imyaka 3 areze polisi y'umujyi wa Los Angeles. Si we gusa wahawe amafaranga y'indishyi y'akababaro kuko hari n'undi mugabo witwa Chris Chester, wapfushije umugore we n’umwana muri barindwi bari kumwe na Kobe Bryant, nawe yahawe indishyi y’akababaro ya miliyoni isaga 20$.

Polisi y'umujyi wa Los Angeles yishyuye Vanessa Bryant asaga miliyoni 29$ y'indishyi yakababaro

Vanessa Bryant yari yarareze polisi ya Los Angeles gusohora amafoto yerekana uko urupfu rw'umugabo we n'umukobwa wabo rwagenze ubwo bakoraga impanuka y'indege

Hashize imyaka itatu Kobe Bryant n'umukobwa we Gianna bitabye Imana mu mpanuka y'indege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND