RFL
Kigali

Yifashe nk'umugore utwite: Sam Smith yahawe inkwenene kubera amafoto yashyize hanze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/03/2023 14:37
0


Umuhanzi Sam Smith yongeye guhabwa inkwenene ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gushyira hanze amafoto yambaye imyenda idasanzwe ndetse yifashe nk'umugore utwite.



Samuel Frederick Smith, ni umuhanzi w'icyamamare ukomoka mu Bwongereza wamenyekanye mu 2012 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Latch' yamaze ibyumweru 7 iyoboye indirimbo zikunzwe muri iki gihugu. Sam Smith yaje kuba ikimenyabose mu 2014 ubwo yamurikaga album yise 'Lonely Hour', yatumye yigarurira imitima ya benshi.

Ukugundwa kwa Sam Smith kwaje gukomwa mu nkokora nyuma y’aho atangaje ko akunda abagabo bagenzi be, bigatuma abafana be benshi bamutera umugongo. Kuri ubu uyu muhanzi yatangiye umwaka wa 2023 avugwa cyane kubera imyitwarire yagaragazaga, cyane cyane imyambarire ye. Kuri ubu yongeye kunegwa, kubera imyambarire yagaragaje mu mafoto ye mashya yashyize hanze.

Mu mafoto mashya yasohotse mu kinyamakuru cy'imideli cyitwa Perfect Magazine, yagaragaje Sam Smith mu myambaro idasanzwe ndetse harimo iy’abagore. Imwe muri aya mafoto kandi Sam Smith yari yifashe nk'umugore utwite, aribyo byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ko atari akwiriye kubikora kuko atari umugore, kandi ko ibyo yakoze bimeze nko gukinira ku gitsinagore kandi ari umugabo.

Uyu muhanzi w'imyaka 30 y'amavuko yahawe inkwenene na benshi nk'uko People Magazine yabitangaje, aho yavuze ko bamwe bamusabye gukomeza gukora umuziki kuko ariwo bamukundiye aho gukomeza kwigana igitsinagore.

Amwe mu mafoto yatumye Sam Smith ahabwa inkwenene:

Ifoto ya Sam Smith yifashe nk'umugore utwite yanenzwe na benshi by’umwihariko igitsinagore

Imyambarire y'umuhanzi Sam Smith yatangaje benshi

Imideli Sam Smith yayishyize ku rundi rwego



Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibanyuzwe n'amafoto mashya ya Sam Smith







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND