Umunyamideli Isimbi Noeline yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga mu mashusho yihariye.
Amahitamo ya muntu bijyanye n’ibihe arimo
cyangwa agenda anyuramo ni menshi, gusa hari ayo abantu bafata ugasanga bisa nk’ibitunguranye
bishingiye ku muco wa buri hantu.
Kuri ubu mu Rwanda kumva abantu babana bakundana
bahuje ibitsina ni kimwe mu bintu bikigoye kubyumva, ikindi muri ibyo ni
ikijyanye no gukina filimi z’urukozasoni [Ubusambanyi].
Umwe mu bahisemo iyi nzira, ni uwitwa Isimbi
Noeline umaze imyaka irenga itatu atangiye kubikora ndetse mu biganiro
bitandukanye avuga ko bimwinjiriza akayabo.
Mu minsi yashize yatangaje ko
yamaze kwibagisha amabere kugira ngo arusheho gutera neza mu buryo abishakamo maze
abagabo abigwizeho byo hejuru.
Nubwo avuga ko hakiri ibikiri gukorwa ku mabere
ye, ntibimubuza kwifotoza amafoto yishimirwa cyane arimo nk'ayo yasangije
abamukurikira mu masaha macye ashize mu myambaro yo ku mazi.
Aya mafoto menshi ari ahantu hatandukanye aherekejwe
n’ibitekerezo byinshi birimo iby'abamushima bavuga ko umuntu udafashe ingaruka
ntacyo yageraho, abandi bakavuga ko ari mwiza nubwo hari n'abavuga ko inzira
yahisemo itaboneye.
Isimbi Noeline ari mu kigero cy'imyaka 24. Yavukiye mu
Karere ka Rwamagana ho mu Ntara y’Iburasirazuba. Yakuriye mu Karere ka Musanze, icyo gihe yari afite imyaka 5.
Bidatinze yerekeje mu gihugu cya Uganda, ahava ajya
muri Kenya. Muri ibyo bihe byose yagiye ahura n’ibizazane bitandukanye.
Yabaye kandi mu gihugu cya Afurika y'Epfo mu 2017. Ari mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu wa 2018.
Isimbi Noeline ukina filime z'urukozasoni mu mwambaro wo ku mazi uzwi nka Bikini
Imiterere y'uyu mukobwa wakuriye mu buzima bushaririye ikomeza kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Ni we munyarwandakazi rukumbi wemera ko akina filime z'urukozasoni
Yakuriye mu buzima bugoye burimo no kuba ku muhanda kuva mu buto bwe
Yabaye mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, South Africa, Nigeria, Dubai n'ahandi hatandukanye
Yigeze kumvikana avuga ko kugeza ubu abareba amashusho ye y'urukozasoni abenshi ari abanyarwanda
Aheruka kwibagisha amabere ngo arusheho gutera uko abyifuza kandi mu buryo bukurura abagabo yemeza ko azabasangira na ba nyirabo kakahava
Isimbi Noeline ari mu bakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze kuba ubukombe mu myidagaduro nyarwanda
TANGA IGITECYEREZO