RFL
Kigali

Burna Boy yahakanye guhabwa amafaranga na Leta anahishura ko atatoye Perezida

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/03/2023 9:50
0


Umuhanzi Burna Boy wari umaze iminsi yibasirwa na benshi, yahakanye ibyavugwaga ko yahawe amafaranga na Leta ndetse anahishura ko atatoye Perezida.



Umuhanzi w'icyamamre ku mugabane wa Africa no hanze yaho, Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye cyane ku izina rya Burna Boy, amaze iminsi yibasirwa n'abanya-Nigeria bavugaga ko yaba yarahawe amafaranga na Leta kugira ngo akore indirimbo z'ibijyanye na politike mu 2022 ndetse akanakangurira abanya-Nigeria gutora, nyamara igihe cy'amatora cyagera agaceceka.

Ni amagambo amwibasira amaze iminsi abwirwa ku mbuga nkoranyambaga aho benshi mu banya-Nigeria bamubazaga impamvu amatora yageze akaruca akarumira kandi mbere yarabakanguriraga gutora ndetse bamwe bamubwira ko amafaranga Leta ya Nigeria yamuhaye yapfuye ubusa.

Ibi byatumwe uyu muhanzi Burna Boy abihakana anahishura ko atigeze atora Perezida mu gihe benshi bamubazaga uwo yatoye mu biyamamazaga. Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, yagize ati: ''Ntabwo nigeze mpabwa amafaranga na Leta ya Nigeria, nta nzu yampaye ntanubwo yigeze impa umwanya mu buyobozi kandi ntanubwo byifuza''.

Burna Boy yakomeje agira ati:" Ibyiza byose nakoze abikoze kubera umutima mwiza wanjye, ntabwo nabikoreye kubyerekana ku mbuga nkoranyambaga kandi sinabikoze kuko hari uwo mbigomba. Sinigeze ntora mbabwije ukuri mubimenye''.

Ibi Burna Boy yabitangaje mbere gato yuko hatangazwa ibyavuye mu matora ko Bola Ahmed ariwe watorowe kuba Perezida mushya wa Nigeria. Burna Boy avuze ibi nyuma y'iminsi ashinjwa kuba indyarya ko yakanguriye abantu gutora nyamara igihe cyagera akabitera umugongo.

Burna Boy yahakanye ko atahawe amafaranga na Leta ya Nigeria anahishura ko atatoye Perezida

Burna Boy yananengwaga ko igihe cy'amatora cyageze agaceceka kandi mbere yarakundaga kuyavugaho

Mu magambo y’icyongereza gipfuye (Broken English) kizwi nka Pidgin, Burna Boy yahakanye guhabwa amafaranga na Leta ya Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND