RFL
Kigali

Mudufashe Imyitozo - Abafana ba REG BBC yitegura BAL 2023 bihenuye kuri Patriots BBC (AMAFOTO)

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/02/2023 9:35
0


Abafana ba Rwanda Energy Group Basketball Club bumvikanye babwira Patriots BBC bati "Mudufashe Imyitozo" nyuma yo kumara iminota myinshi baryohewe n'umukino wa Shampiyona bayoboye kuva utangiye kugeza urangiye.



Aya makipe yombi amaze igihe asaranganya ibikombe byo mu Rwanda, yacakiraniye muri Lyceé de Kigali ku mugoroba wahise wo kuwa 24 Gashyantare, REG BBC yitegura imikino ya BAL2023 yongera gutsinda Patriots BBC.

REG BBC itozwa na Dean Murray niyo yatsinze amanota ya mbere mu mukino, itangira iyoboye, agace ka mbere karangira ifite amanota 24 kuri 16 ya Patriots, mu gihe abafana bari bamaze kuzura Gymnase ya LDK.

Mu gace ka kabiri, REG BBC itozwa na Dean Murray yakomeye kuyobora umukino nta mususu, abarimo Cleverand Thomas na Adonis Filer Jovon bayifasha kugasoza ifite amanota 42 kuri 32 ya Patriots.

Cleverand watsinze amanota 26 agerageza gutambukana umupira

Mu gace ka Gatatu, Patriots itozwa na Henry Mwinuka yagerageje kugabanya ikinyuranyo cy'amanota, ndetse mu bihe bimwe na bimwe hagasigara amanota atatu ayitandukanya na REG, ariko aka gace nako karangiye REG BBC iyoboye na 64 kuri 58.

Kenny Gasana na bagenzi be ba Patriots BBC bakoze byinshi bagerageza kujya imbere mu manota, ariko nanone mu gace ka nyuma batakaje imipira myinshi byatumye REG ibyungukiramo yongera ikinyuranyo cy'amanota, isoza umukino iyoboye na 83 kuri 69 ya Patriots.

Mu minota ya nyuma y'umukino, abafana ba REG BBC basanzwe ari bakeya ariko bakagira amajwi ahanitse, bihenuye kuri Patriots BBC bayibutsa ko bo bazahagararira u Rwanda muri BAL 2023 naho yo igasigara ku rugo, bati "Mudufashe Imyitozo, Mudufashe Imyitozo.."

Uyu mukino wahuje aya makipe abiri y'ibihangange, ni uwa nyuma w'imikino ibanza ya Shampiyona ya 2023. REG BBC iritegura guhatana mu mikino ibanza ya Basketball Africa League 2023 izatangira ku ya 11 Werurwe.

Abakinnyi bitabajwe na Patriots 

Abakinnyi baboneye REG BBC intsinzi


Umutoza, Dean Murray wa REG atanga amabwiriza 

Muri Patriots BBC bajyaga inama buri kanya ariko gutsinda byanze

Niyonkuru Pascal 'Kacheka' areba mu gakangara mbere yo guhana ikosa


Adonis Filer aboneza umupira mu gakangara

Abafana ba Patriots BBC bari benshi cyane batashye batishimye


Gymnase ya LDK yari yakubise yuzuye

REBA ANDI MAFOTO 100 UNYUZE HANO


AMAFOTO: NGABO M. Serge (INYARWANDA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND