Kigali

Harmonize yise Ariel Wayz umukunzi we nyuma yo kumubona mu mikenyero-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/02/2023 19:22
3


Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye mu karere no muri Afurika yise Ariel Wayz umukunzi ndetse amuhundagazaho imitima, nyuma yo kumubona mu mikenyero.



Bamwe ni ubwa mbere abandi ntibabimumenyereyeho, gusa ababashije kubona aya mafoto ya Ariel Wayz banyuzwe ndetse bishimira uburyo aberewe mu mwambaro wa Kinyarwanda.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Ariel Wayz yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 180, amafoto abiri yambaye umukenyero wa Kinyarwanda, maze ayakurikiza amagambo agira Ati “UmunyaRwandakazi’’.

Ni amafoto yakuruye amarangamutrima ya benshi, barimo n’icyamamare mu muziki Harmonize washizeho amagambo agira ati’ “My Baby’’ maze ayakurikiza utumenyetso tw’umutima.

Usibye Harmonize, Madebeats nawe yishimiye aya mafoto, abwira Ariel Wayz ati ''Ni ibi ubundi nakubwiraga''. Abarimo ba Ange Mutoni n'abakunzi b'uyu muhanzi kandi, bari mu bakunze aya mafoto ye.


Ariel wayz mu mukenyero

InyaRwanda yaje kumenya amakuru y’uko aya mafoto ya Ariel Wayz yayifotoje mu bukwe bwa mukuru we buherutse kuba, akaba yari n’umwe mu bari kubutegura nk’umuryango.

Harmonize wageneye ubutumwa Ariel Wayz bivugwa ko mu gihe yageraga mu Rwanda bakoranye indirimbo, ndetse no mu gitaramo aherutse kuvuga ko azakorera mu Rwanda ubwo ahaherutse bazaba bari kumwe.


Ariel Wayz yashimishije benshi muri uyu mukenyero

Amafoto ya Ariel Wayz yavugishije abatari bake






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean claude1 year ago
    Nc g
  • Done1 year ago
    No I don't
  • Gisèle Irakoze1 year ago
    Moi aussi comme sa fans j'aime ses photos vraiment Elle très belle muburundi turamukunda cane Kandi aberewe numwambaro wimico nakaranga de votre pays Rwanda. Mercii



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND