Kigali

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yaburiwe irengero

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:17/02/2023 16:32
0


Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wari umenyerewe mu biganiro bicishwa ku miyoboro ya Youtube, yaburiwe irengero.



Mukuru wa Nkundineza witwa Rutagengwa Jean Leon niwe watangaje inkuru yo kubura kwa Nkundineza, yifashishije itangazo.

Muri iri tangazo, Rutagengwa agaragaza ko Nkundineza aheruka kugaragara ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023 ahagana saa saba z’amanywa; ngo nyuma y’icyo gihe ntawongeye kumuca iryera.

Rivuga kandi ko ibura rye ryamaze kumenyeshwa inzego zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB; ariko na n’ubu nta makuru y’aho ari umuryango we uramenya.

Nkundineza yakoreye ibitangazamakuru birimo IGIHE, Umuseke, Bwiza n’ibindi bitandukanye. Yari akunze kugaragara kuri Youtube mu biganiro by’ubuvugizi, ndetse n’ibindi byerekeye ubutabera cyane ko aricyo yakundaga kwibandaho.

Muri Mutarama 2023 yari yafungiwe muri Kasho ya Rwezamenyo akurikiranyweho gutwara yanyoye ibisindisha, nyuma arafungurwa.  

Jean Paul Nkundineza yaburiwe irengero 

Itangazo rirangisha Nkundineza 

REBA IKIGANIRO NKUNDINEZA YAHERUKAGA KUGARAGARAMO MBERE Y'UKO ABURA ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND