RFL
Kigali

Camila Cabello yatandukanye na Austin Kevitch bari bamaranye umwaka mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/02/2023 14:53
0


Camila Cabello yongeye gusubira kuba ingaragu nyuma yo gutandukana na Austin Kevitch, bari bamaranye umwaka mu munyenga w'urukundo.



Umuhanzikazi Camila Cabello ukomoka mu gihugu cya Cuba ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamamaye ubwo yabarizwaga mu itsinda rya 'Fitfh Harmony' kuva mu 2012 akaza kurivamo agatangira gukora umuziki wenyine kuva mu 2018, aho yasohoye indirimbo zakunzwe zirimo nka 'Havanna'.

Umuhanzikazi Camila Cabello yasubiye kuba ingaragu

Kuri ubu uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo z'urukundo ntiyahiriwe narwo kuko yamaze gutandukana n'umusore witwa Austin Kevitch bari bamaranye umwaka bakundana, nk'uko ibinyamakuru bitandukanye by'imyidagaduro byabitangaje.

Austin Kevitch niwe watangaje ko yatandukanye na Camila Cabello

People Magazine yatangaje ko Austin Kevitch ariwe watangaje ibyo gutandukana kwe na Camila Cabello, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwitwa 'Lox Club' ruhuza abashaka gukundana ndetse akaba ariwe wanarushinze mu 2019. Ibi yabitangaje nyuma y’aho yari akomeje kubazwa impamvu atizihije St. Valentin na Camila, maze asubiza ko batandukanye.

Umwaka wari ushize Camila Cabello na Austin Kevitch bakundana

Camila Cabello w'imyaka 25 y'amavuko uherutse no gutembera mu Rwanda, atandukanye na Austin Kevitch nyuma y’aho yari yarakundanye nawe amaze gutandukana n'umuhanzi Shawn Mendes bakanyujijeho mu gihe cy'imyaka 2. Kugeza ubu Camila yirinze kugira icyo avuga ku itandukana rye na Austin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND