Indirimbo "Ecstasy" y'umuhanzi nyarwanda Eloi El, yasubiwemo na DJ akaba na Producer Mahalo, usanzwe avanga imiziki mu kigo cya Billboard kiri mu bikomeye mu myidagaduro muri Amerika.
Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play [EP] ya Eloi El yise
‘‘Stick Together’’ yagiye hanze mu bihe byashize.
Eloi yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ye Mahalo
yahisemo kuyisubiramo nyuma yo kwishimira cyane EP yari iriho iyi ndirimbo,
yagiye hanze mu Ukuboza umwaka ushize.
Ati ‘‘Nkimara gusohora iriya EP, uwo mu Dj akaba na
Producer Mahalo yarayikunze yose ariko cyane akundaho indirimbo yanjye yitwa ‘Ecstasy’ ahita ayikorera remix.’’
Avuga ko yishimiye ibi bintu kuko bizamufungurira
amarembo ku buryo ashobora umunsi umwe kuzibona ku rutonde rwa Billboard Chart.
Mahalo ubusanzwe akora ‘mix’ y’indirimbo zijya ku
rubuga rwa Billboard. Ni umwe mu bavanga
imiziki banabifatanya no gutunganya indirimbo bari kwitwara neza muri Amerika
byanatumye agirirwa icyizere muri Billboard.
Eloi El, ubusanzwe yitwa Muhoranimana Eloi, akaba ari umusore ukiri muto utuye i Kigali. Araririmba
akaba n’umwe mu batunganya indirimbo, mu njyana ya Electronic Dance Music
(EDM);
Urugendo rw’uyu musore w’imyaka 24 rwatangiye ku myaka 12 ubwo yatunganyaga indirimbo mu 2011, gusa yatangiye gutunganya izikozwe muri EDM mu 2018.
Afite umwihariko wo kuba yarasohoye ibihangano bye afashijwe
n’inzu zikomeye zirimo We Are Diamonds, LoudKult na Reven Beats & Day Dose
of House.
Akunda kuvuga ko
yakuze akunda umuziki cyane ko avuka ku munyamuziki Sibomana Joseph wacurangaga
Guitar muri Orchestre Irangira yari irimo abahanzi bakomeye nka Makanyaga
Abdul.
Ati “Nkiri mu mashuri abanza nararirimbaga ncuranga na
Guitar ndetse nigeze kuririmba muri icyo gihe mfungura igitaramo cya Tonzi
abantu batangarira impano nari mfite.”
Eloi El ni murumuna wa Chris Cheetah wamenyekanye mu
gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda, na Sean Brizzz.
Mu nzozi z’uyu musore avuga ko ashaka gukora umuziki
utandukanye n’uwo, abandi bahanzi mu Rwanda bakora kandi wisangamo abantu bose.
Ati “Indoto mfite ni izo gukora umuziki utandukanye
kandi wisangamo ingeri zose haba mu Rwanda no mu mahanga hose bakaba bawisangamo
ngerageza no kuzamura igihugu cyanjye.”
Eloi El mu bo afatiraho urugero bakora EDM harimo
aba-Dj nka Black Coffee, Kygo na Sun-El Musician. Avuga ko impamvu yahisemo EDM
ari uko ari injyana akunda kandi yakunze kumva cyane kuva mu buto bwe kandi akaba
ari injyana ikunzwe ahantu henshi.
Uyu musore mu myandikire avuga ko yibanda ku rukundo no
ku buzima busanzwe.
Ubu amaze gukora indirimbo 24. Akaba ashaka gukorana
izindi nyinshi n’abahanzi bo mu Rwanda n’abandi mpuzamahanga cyane ko hari
label nyinshi bakorana zakunze umuziki akora.
Eloi El yize amashuri abanza kuri Groupe Scolaire Cyahafi, naho ayisumbuye ayiga muri Ecole Technique Muhazi [ETM] aho yasoje mu ishami rya Computer Science and Managment. Studio akoreramo umuziki, ikorera mu rugo iwabo.
Electronic Dance Music (EDM) uyu musore akora, izwi na
none nka Dance Music, Club Music cyangwa Simply Dance. Ni uruhurirane
rw’imiziki iri mu mujyo wa Electronic ukunze kwifashishwa cyane n’aba-Djs mu
tubyiniro n’ahandi.
Aba ba-Dj bo hanze bafatanya n’abandi baririmbyi baba
basanzwe bazwi baririmba. Izwi ku ba-Djs bakomeye bo hanze nka David Guetta,
Martin Garrix, Alan Walker, AVICII, Chainsmokers n’abandi.
Mu mpera zo mu myaka yo mu 1980 no mu ntangiriro za 1990
ni bwo iyi njyana yatangiye kugira umuriri mu bihugu by’i Burayi.
Hari izindi njyana zamenyekanye zishamikiye kuri EDM
zirimo nka Dance-pop, House, Techno, Trance, Drum & Bass, Dubstep na Trap
n’izindi.
Eloi El afite umwihariko muri EDM
TANGA IGITECYEREZO