RFL
Kigali

Hari abaguraga ubwamamare n’abatezwaga ibyago? Tujyane mu gihe cy'inkubiri y’amarozi mu myidagaduro yongeye kubura

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:30/01/2023 19:09
0


Kuva mu 2009 mu myidagaduro nyarwanda havuzwemo inkuru zitandukanye zijyanye n’amarozi ndetse no kuraguza mu byamamare bitandukanye mu Rwanda.



Izi nkuru zakajije umurego mu 2014 na 2015 aho hari abahanzi bagiye bagaragaza ko bagenzi babo babaroze, ndetse abandi bikavugwa ko bajya mu bapfumu bashakisha intsinzi yo kwamamara no kwigwizaho igikundiro.

Byageze aho bifata indi ntera kugeza aho umuhanzi cyangwa undi mu myidagaduro yabaga ari gusangira na bagenzi be mu kabari, yahaguruka agiye mu bwiherero inzoga cyangwa icyo kurya yari afite ntiyongere kucyikoza akaka ikindi.

Ibi bice bibiri by’amarozi yaba ayo gushaka kwamamara no kurogana hagati y’abahanzi, byari bimaze igihe bitavugwa ariko biheruka kongera kubura umutwe ubwo uwitwa Kinyoni yitabaga Imana. 

Kinyoni yari umuvandimwe wa Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja mu muziki akaba nyiri Country Records na Country FM. Yari umuhanga cyane mu kwandika indirimbo ndetse hari nyinshi yanditse aziha ibyamamare binyuranye.

Uyu musore witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo2022, ubusanzwe yitwaga Niyonkuru Jean Claude, yari murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja), akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana. Yarwaye umunsi umwe, uwakurikiiyeho yitaba Imana.

Noopja aheruka kwandika ubutumwa burebure agaragaza ko uyu musore yishwe arozwe ndetse n’ubwo nta muntu yavuze izina, yavuze ko yishwe arozwe.

Yagize ati “Byose byatangiye nizera abantu ntazi iyo baturutse, nabo bampemba gutegura kunyicira ubuzima babanje kwica umuvandimwe nizeraga kurusha abandi mu ikipe […]. Ikipe yose yagambanye kugeza ubwo muroga umuvandimwe wanjye Kinyoni kugeza apfuye Imana izabahe umugisha kuko niyo iwutanga.’’

Urupfu rwa Kinyoni uvukana na Noopja rwongeye kuzura akaboze mu myidagaduro bamwe bongera kwitsa ku marozi yahoze avugwamoNoopja aheruka kugaragaza ko murumuna we wandikiraga indirimbo abahanzi yishwe n'amarozi Ubutumwa bwa Noopja agaragaza ko murumuna we yarozwe

Amarozi no kuraguza mu myidagaduro si iby’ubu!

Inkuru z’ubupfumu, kuraguza n’amarozi, zatangiye kuvugwa mu 2009 ubwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yakoraga indirimbo yitwa ‘‘Amahirwe ya Nyuma’’ bikavugwa ko iyo ndirimbo yarozwe.

Iyi ndirimbo yatunganijwe bwa mbere na Dr Jack [witabye Imana] nyuma The Ben ayishyira Producer Lick Lick wacaga ibintu muri icyo gihe. Ibi byateje umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Igitangaje ni uko buri gitaramo The Ben yaririmbagamo iyi ndirimbo hataburaga ibibazo bivuka, akenshi ibyuma byarazimaga agataha adasoje kuyiririmba cyangwa Polisi igafunga igitaramo The Ben atarayigeraho.

Ibi byabaye mu 2009 ubwo yari agiye kumurika album ye ya mbere igitaramo kigafungwa kitarangiye kubera ibibazo byari byakuruwe n’umubyigano w’abafana.

Icyo gihe byarasakuje cyane, aho bavugaga ko ari gacye yayiririmbaga ikarangira akenshi umuriro waraburaga, bitihise ikihagarika.

Ibi byose byabaga kuri ‘‘Amahirwe ya nyuma’’ byavuzwe ko ari ingaruka zakuruwe no kuyijyana mu bapfumu, abandi bakavuga ko yarogeshejwe.

Nyuma y’indirimbo ya The Ben byavugwaga ko yarozwe, hadutse umupfumukazi w’abahanzi witwa ‘Mama Queen’ bivugwa ko yakoreraga  i Kanombe; ndetse abahanzi bagiye bamwifashisha. Ubu nta kanunu ke!

Iby’uyu mupfumu bimaze gusakara bamwe mu bahanzi baraguza babishyize ku mugaragaro ari nabwo abahoze baririmba muri Just Family beruye ko baraguje inshuro nyinshi kugeza bananiwe kuzuza inshingano z’umukurambere wabo bikaba imvano y’igasenyuka ryabo.

Nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya ‘Just Family’, Bahati wari mu bagize iri tsinda yavuze ko yiyeguriye Imana ndetse atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere cyabereye Kimisagara mu Itorero ry’Abacunguwe rya Dr. Bishop Rugagi, Bahati yatanze ubuhamya bw’uko we n’itsinda rye, bajyaga mu bapfumu kugira ngo babone igikundiro.

Ubwo iri tsinda ryongeraga gukora mu 2016, Bahati yatangaje ko ubwo buhamya yatanze bwari ubuhimbano yafatanyije na Bishop Rugagi kugira ngo barye amafaranga y’abayoboke b’idini rye.

Nyuma Bahati na Rugagi bagiye mu mahari akomeye bapfa amafaranga, aho Bahati yavuze ko hari 200$ Rugagi amufitiye, undi yumvikana atangaza ko yamuhaye arenze 1000$, akavuga ko ayo mafaranga Bahati amushinja atayazi.

Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2012 nabwo inzu ya Bahati , umwe mu bari bagize Just Family, yafashwe n’inkongi y’umuriro. 

Croidja, mugenzi wa Bahati, yemereye itangazamakuru ko kuba iyo nzu yarahiye ari imwe mu ngaruka bahuye na zo kubera kujya mu bapfumu.

Indirimbo yitwa 'Amahirwe ya Nyuma' ibyayo byakunze guteza urujijo bamwe bakavuga ko yarogeshejwe

Just Family yavuzweho kujya mu bapfumu

Bahati yabeshye kujya mu marozi nyuma bivumburwa ko byari amaco y'inda

Muri Guma Guma amarozi yavuzaga ubuhaha…

Riderman yavuzwe mu bibazo by’amarozi mu mwaka wa 2013 ubwo yahataniraga Primus Guma Guma Super Star [PGGSS] nabwo yavuzwe mu itangazamakuru ko afitanye ibibazo na Safi Madiba ngo icyo gihe bapfaga amarozi.

Inkuru zasakaye zavugaga ko Safi yahaye Riderman igiceri cya 50 undi akakibika yagera ku rubyiniro kuririmba bikanga. Nyuma byavuzwe ko icyo giceri cyari kiroze. Icyo gihe aba bahanzi bari bagiye kuririmba muri Roadshow ya Muhanga.

Riderman yari ari kuza ku isonga mu bahanzi bagiye bitwara neza mu gushimisha abafana, imwe mu mpamvu zatumaga bamwe bavuga iby’uko ashobora kuba yararozwe.

Bikimara gusakara, uyu muhanzi yabyamaganiye kure avuga ko nawe amaze iminsi yumva abantu babivuga ariko yemeza ko asenga ku buryo ibintu by'amarozi bitamubaho.

Iyi nkuru yagize ubukana bitewe n’izindi zari zimaze iminsi zivuza ubuhuha mu muziki zijyanye n’amarozi, mu Rwanda havugwa ko mu muziki habamo amarozi yifashishwa n’abahanzi kugira ngo bamamare.

Muri uwo mwaka uyu muhanzi arwara bikavugwa ko yarozwe, ni nabwo yegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu.

Oda Paccy nawe mu 2015 yigeze kuvugwaho kurogwa n’umuhanzi mugenzi we bari bahatanye muri PGGSS 5. Icyo gihe uyu muhanzikazi ngo yarwaye umutwe udakira abyimba ibirenge.Oda Paccy yigeze kuvugwaho kurogwa n'umuhanzi mugenzi we muri PGGSS

Inkundura ya Riderman na M-Izzo

Mbituyimana Eric wamenyekanye nka M-Izzo ni umwe mu bahanzi bavuzwe mu nkuru z’amarozi. Uyu muhanzi wakoranaga na Riderman mu Ibisumizi, batandukanye mu 2013 ubwo Riderman yegukanaga PGGSS 3.

Mu 2015 yavuze ko Riderman bakoranaga yamurogesheje. M-Izzo yavugaga ko ubu burwayi bwamufashe mu ntangiriro za Mutarama 2015 abanza kubifata nk’ibyoroheje.

Ngo nyuma yaje kujya mu baganga bamubwira ko arwaye indwara ya tifoyide (typhoïde) bamuha imiti arayinywa ntiyagira icyo imumarira ahubwo arushaho kuremba.

M-Izzo yagiye kuvurizwa mu Karere ka Musanze agumanayo na bamwe mu muryango we ahafite. Nubwo ateruraga neza iby’iyi ndwara ku bwo gutinya abo yavugaga ko ‘bamuteje imyuka mibi’, yatangazaga ko uburwayi yagize yari yabutewe n’abanzi batemera Imana.

M-Izzo yavugaga ko hari igihe cyageze agatangira gutora agatege yagaruka iwabo mu Mujyi wa Kigali [yaharaye ijoro rimwe] ngo uburwayi burongera bumubera ingumi, asubiye i Musanze arongera aba muzima.

Riderman yumvikanye mu itangazamakuru agaragaza ko uyu muhanzi mugenzi we amubeshyeraM-Izzo yigeze kumvikana ashinja Riderman kumuroga rubura gica

Inkende yumye munsi y’igitanda

Mu 2015 ubwo Desire Mbonabucya wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu 2004 yatandukanaga na Brenda Thandi wamamaye mu myidagaduro mu Rwanda, havuzwe amakuru menshi yiganjemo ay’amarozi.

Icyo gihe byatangajwe ko uwo mugabo wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye Inkende yumye iri munsi y’uburiri bw’uwo mugore w’umuherwe bakundanaga bitegura kurushinga.

Nyuma y’ibi byose Brenda Thandi yumvikanye avuga ko ashengurwa n’uburyo Desire Mbonabucya yagendaga amuharabika mu Itanzamakuru, avuga ko icyatumye batandukana ari inkende yumye yasanze munsi y’igitanda, ari na ho uwo wari Kapiteni w’Amavubi yaheraga avuga ko uwo muherwekazi akorana n’imyuka mibi.

Brenda Thandi na Mbonabucya bakanyujijeho bashinjanya amarozi

Bamwe bavuzweho gutunga inzoka no kwambara amakariso y’abakobwa ari abagabo

Producer Multisystem yigeze kumvikana avuga ko hari umuhanzi yigeze gusura agasanga yoroye inzoka iwe. Ibyo korora inzoka ntabwo byavuzwe kuri uyu muhanzi gusa kuko hari n’abandi byagiye bivugwaho batari bake.

Lil G we yigeze kumvikana ahamya ko afite amasaro akenyereraho ngo amuhe imbaraga.

Byigeze kuvugwa kandi ko hari umu-Producer wari mu bakora indirimbo zikundwa mu 2015, wavuzweho kenshi ko ajya mu bapfumu.

Uyu ngo bari baramuhaye itegeko ryo kujya yambara ikariso y’abakobwa [G-String] mu gihe agiye gukora indirimbo yifuza ko yazasohoka igurumana mu mitima y’abafana.

Uyu mu-producer yatungwaga agatoki n’abahanzi bakundaga gukorana nawe.

Lil G ni umwe mu bigeze kuvugwaho kugendana ibanga yakuye mu bapfumuJunior yigeze kuvuga ko yigeze gusura umuhanzi agasanga yoroye inzoka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND