Kigali

Kylie Jenner na Irina Shayk baserutse mu ikanzu ifite umutwe w'intare-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/01/2023 7:58
0


Abayamideli babiri Kylie Jenner na Irina Shayk, baserutse mu ikanzu ifitwe umutwe w'intare mu birori bya Paris Fashion Week 2023, bitangaza benshi.



Ibirori by'imideli ngarukamwaka bya Paris Fashion Week bihuza inzu z'imideli zitandukanye, zikamurika imyenda mishya zasohoye ari nako abanyamideli batandukanye bayimurika. Ibi birori bimenyereweho kwitabirwa n'ibyamamare byo mu ngeri zose, byongeye kugaruka byitabirwa n'abarimo Kylie Jenner na Irina Shayk banaserutse mu makanzu asa neza ariho umutwe w'intare.

Kylie Jenner na Irina Shayk bambaye amakanzu asa ariho umutwe w'intare.

Aya makunzu yatangaje benshi ni amakanzu yadozwe n'inzu y'imideli ya Schiaparelli House, imenyereweho kudoda imyenda idasanzwe. Aya makanzu afite ibara ry'umukara akaba ari na maremare. Ikihariye kuriyo cyanatumye benshi bayibazaho, ni uko ariho umutwe w'intare.

Irina Shayk na Kylie Jenner batangaje abitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week 2023.

Iyi ikaba ibaye inshuro ya mbere inzu y'imideli ya Schiaparelli ikoze amakanzu nk’aya. Mu mafoto akurikira, irebere Kylie Jenner na Irina Shayk baserutse mu makanzu yatangaje benshi:

Umunyamideli Irina Shayk w'imyaka 37 yatambutse ku rubyiniro amurika iyi kanzu.

Iyi kanzu yadozwe n'inzu y'imideli ya Schiaparelli yo mu Bufaransa.

Irina Shayk uri mu banyamideli bagezweho, afite inkomoko mu Burusiya.

Azwiho kuba yarakundanye na Kanye West ndetse aherutse kwishimana na Gerard Pique.

Kylie Jenner nawe yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week yambaye iyi kanzu.

Kylie Jenner nawe amenyereweho kwambara imyenda idoze mu buryo budasanzwe.


Kylie Jenner yagiriye ibihe byiza muri Paris Fashion Week 2023 yitabiriye yambaye ikanzu iriho umutwe w'intare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND