Kimwe n’abandi batwandikira tukabafasha kubona abo bifuza mu buzima bwabo, uyu nawe yatwandikiye adusaba ko twamutangira itangazo ry’umukunzi ndetse ashyiraho n'ibyo yifuza ku wakwifuza kumubera urukundo.
Uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko nawe yagaragaje uwo ari we. Umusomyi akaba n’umukunzi w'akadasohoka wa InyaRwanda.com, yatangaje ko kuva kera asoma inyaRwanda.com yagiye abona dukora inkuru z’abashaka abakunzi kandi bakababona ni ko gutanga itangazo rye anyuze kuri Email yacu info@inyarwanda.com
Mu magambo ye yanditse ati: ”Muraho neza InyaRwanda.com ! Mu by’ukuri kuva mu myaka myinshi aho Inyarwanda yatangiriye kwandika, ndi umukunzi wanyu w’imbere hamwe igihe cyose mfashe ‘any Divice’ mu ntoki, mbere yo gukora icyo ari cyo cyose mbanza gufungura ikinyamakuru cyanyu aricyo Inyarwanda.com kugira ngo menye amakuru ari ho;
Yemwe nabaye ‘addicted’ kuko mbere y’uko ndyama na mbere y’uko mbyuka, ngomba kubanza gusoma ikinyamakuru cyanyu nako cyanjye kuko mwamaze kunyigarurira cyane cyane mu nkuru zivuga ku rukundo. Rero uyumunsi nifuje kubandikira mbasaba ku ntangira iri ‘Tangazo ry'umukunzi’. Ndi umusore, mfite imyaka 35, Mfite metero 1.72 , nkagira ibiro 74Kg.
Ikindi isura cyangwa, uruhu ni imibiri yombi ndetse na ‘Faucette’ ebyiri nkunda cyane ku matama yombi. Ndi Umunyarwanda ariko mba muri Kenya no mu Rwanda (twice) kuko mpakorera hombi.
Ngira urukundo rwinshi kandi ‘qualities’ zose umugabo wanyawe agomba kuba afite ndazujuje (ibi mbihamirizwa n'abasaza n'abakecuru kuko bazi kugenzura imyifatire n'imico yanjye.)
Mbibutse ko nta mwana nigeze mbyara mu gihe cy'ubusiribateri kuko maze imyaka 12 ntaba mu bintu by'urukundo kuko natinyaga kuba nakinisha amarangamutima y'umukobwa kandi ntafite gahunda yo guhita nkora ubukwe.Ikindi kandi ndi umu kristo uhamye. Rero ndifuza umukobwa; ufite imyaka hagati ya 35 na 40.
Utinya kubeshya nk’uko nanjye nanga kubeshya,N’ubwo yaba akora ayandi makosa ariko ntabeshye nukuri njye ntakibazo pe kuko mu buzima ntawudakosa. Uwo mukobwa agomba kuba afungutse mu mutwe, ari sharp, sociable, umukozi cyane;
Azi ibintu bya protocol,azi kwisanisha n’abantu ndetse n’ahantu hashya, azi kwiga ibintu bishya vuba, kuko njye nkunda kugenda mu bihugu bitandukanye ndetse no guhura n'abantu bo mumoko atandukanye.
Uwo mukobwa abaye asanzwe atuye ‘Europe cyangwa se muri Asia byaba ari akarusho ariko bidakuyeho kuba ari mu gihugu hagati rwose ntakibazo.
N.B: Wumva ufite gahunda ukubona ushobora kuzitirwa nuko wenda wigeze guhura nibyago ugaterwa inda imburagihe (Single mothercyangwa fille mére)
Ntibigutere impungenge kuko umugore n'ubyara kandi nanjye mfite mushiki wanjye bateye inda akiri muto ariko yaje gushaka afite urugo ruryoshye kandi arishimye kuko umusore wamurongoye yamutwaranye n'umwana we w’imyaka 10. Rero nawe ntamamvu ya ‘complexe d'inferiorite’. Murakoze”.
Ubu butumwa uyu musore yatwandikiye udufashe kubugeza ku wabukenera niba wowe utarimo. Nusanga ushaka kuvugana nawe utwandikire kuri Email yacu twabahaye haruguru ariyo info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO