RFL
Kigali

Ndashaka umukunzi! Umusore w’imyaka 35 yatanze itangazo ry’uko yifuza uwamubera umukunzi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/01/2023 12:19
40


Kimwe n’abandi batwandikira tukabafasha kubona abo bifuza mu buzima bwabo, uyu nawe yatwandikiye adusaba ko twamutangira itangazo ry’umukunzi ndetse ashyiraho n'ibyo yifuza ku wakwifuza kumubera urukundo.



Uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko nawe yagaragaje uwo ari we. Umusomyi akaba n’umukunzi w'akadasohoka wa InyaRwanda.com, yatangaje ko kuva kera asoma inyaRwanda.com yagiye abona dukora inkuru z’abashaka abakunzi kandi bakababona ni ko gutanga itangazo rye anyuze kuri Email yacu info@inyarwanda.com

Mu magambo ye yanditse ati: ”Muraho neza InyaRwanda.com ! Mu by’ukuri kuva mu myaka myinshi aho Inyarwanda yatangiriye kwandika, ndi umukunzi wanyu w’imbere hamwe igihe cyose mfashe ‘any Divice’ mu ntoki, mbere yo gukora icyo ari cyo cyose mbanza gufungura ikinyamakuru cyanyu aricyo Inyarwanda.com kugira ngo menye amakuru ari ho;

Yemwe nabaye ‘addicted’ kuko mbere y’uko ndyama na mbere y’uko mbyuka, ngomba kubanza gusoma ikinyamakuru cyanyu nako cyanjye kuko mwamaze kunyigarurira cyane cyane mu nkuru zivuga ku rukundo. Rero uyumunsi nifuje kubandikira mbasaba ku ntangira iri ‘Tangazo ry'umukunzi’. Ndi umusore, mfite imyaka 35, Mfite metero 1.72 , nkagira ibiro 74Kg.

Ikindi isura cyangwa, uruhu ni imibiri yombi ndetse na ‘Faucette’ ebyiri nkunda cyane ku matama yombi. Ndi Umunyarwanda ariko mba muri Kenya no mu Rwanda (twice) kuko mpakorera hombi.

Ngira urukundo rwinshi kandi ‘qualities’ zose umugabo wanyawe agomba kuba afite ndazujuje (ibi mbihamirizwa n'abasaza n'abakecuru kuko bazi kugenzura imyifatire n'imico yanjye.) 

Mbibutse ko nta mwana nigeze mbyara mu gihe cy'ubusiribateri kuko maze imyaka 12 ntaba mu bintu by'urukundo kuko natinyaga kuba nakinisha amarangamutima y'umukobwa kandi ntafite gahunda yo guhita nkora ubukwe.Ikindi kandi ndi umu kristo uhamye. Rero ndifuza umukobwa; ufite imyaka hagati ya 35 na 40.

Utinya kubeshya nk’uko nanjye nanga kubeshya,N’ubwo yaba akora ayandi makosa ariko ntabeshye nukuri njye ntakibazo pe kuko mu buzima ntawudakosa. Uwo mukobwa agomba kuba afungutse mu mutwe, ari sharp, sociable, umukozi cyane;

Azi ibintu bya protocol,azi kwisanisha n’abantu ndetse n’ahantu hashya, azi kwiga ibintu bishya vuba, kuko njye nkunda kugenda mu bihugu bitandukanye ndetse no guhura n'abantu bo mumoko atandukanye.

Uwo mukobwa abaye asanzwe atuye ‘Europe cyangwa se muri Asia byaba ari akarusho ariko bidakuyeho kuba ari mu gihugu hagati rwose ntakibazo.

N.B: Wumva ufite gahunda ukubona ushobora kuzitirwa nuko wenda wigeze guhura nibyago ugaterwa inda imburagihe (Single mothercyangwa fille mére)

Ntibigutere impungenge kuko umugore n'ubyara kandi nanjye mfite mushiki wanjye bateye inda akiri muto ariko yaje gushaka afite urugo ruryoshye kandi arishimye kuko umusore wamurongoye yamutwaranye n'umwana we w’imyaka 10. Rero nawe ntamamvu ya ‘complexe d'inferiorite’. Murakoze”.

Ubu butumwa uyu musore yatwandikiye udufashe kubugeza ku wabukenera niba wowe utarimo. Nusanga ushaka kuvugana nawe utwandikire kuri Email yacu twabahaye haruguru ariyo info@inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa diane1 year ago
    Uwo musore ndamukeye ufite 35years
  • Nitwa diane uwo musore ndamukeye ufite 35years1 year ago
    MuduhuZe nawe
  • J.paul9 months ago
    Umukobwa cg umugore utarengeje 45ans uteye nkigisabo uri tayari ngo twihanire Care 781472531.
  • Paul9 months ago
    Umugore mwiza uteye neza wigeze gushaka mbese wabyaye,ushaka umuntu umuha cares nyinshi cyaneee!!!!ndahari mfite imyaka 35 ndi i Kigali,ndi umuganga mfite 68kg,ndirabura ,1m 78cm 781472531
  • Claire9 months ago
    Ndashaka umukunzi, umugabo ukuze afite hagati 35_40 ufite gahunda ukeneye kubaka akaba afite akazi ngewe mfite abana 2.whatsapp number 0783791732.Nb nta email ngira
  • Murenzi8 months ago
    Muraho neza ndagusuhuje wowe usoma ibi , ikifuzo cyange nkeneye inshuti, twamarana igihe kirekire muburyo bwo gushimishanya Umugore cg umukobwa sinitaye kumyaka oya gs agomba kuba akuze yiyubaha kd agira ibanga Address yange Ni rwandanzizaemm@gmail.com cg ukansa ubushuti kuri Facebook yange , Logan Land ubundi nguhe nimero tujye murukundo murakoze
  • Nitwa Bernard 8 months ago
    Ndashaka umukobwa twakundana byanyabyo ibishaka wampagara tukavugana number 0785516899 iri no kuri WhatsApp murakoze vite imyaka 35
  • Nkunda Fiston7 months ago
    Muraho neza bukunzi sindi bwivugeho byinci hano reka mvuge icyo nshaka, Ndifuza umukunzi w'Umugore cg umukobwa nkeneye umuntu wagize ikibazo cyo kubura urubyaro ubundi nkamukunda nkamutetesha ntitaye mubuzima yanyuzemo uhari wambona kuri 0791005598 murakoze
  • Nkunda Fiston7 months ago
    Muraho neza bukunzi sindi bwivugeho byinci hano reka mvuge icyo nshaka, Ndifuza umukunzi w'Umugore cg umukobwa nkeneye umuntu wagize ikibazo cyo kubura urubyaro ubundi nkamukunda nkamutetesha ntitaye mubuzima yanyuzemo uhari wambona kuri 0791005598 murakoze
  • alex7 months ago
    Muraho neza ndashaka umukunzi umukobwa ukuze cg fille-mere wumana umwe ndashaka ufite urukundo. Ubumuntu. Nibura afite icyakora. Afite nka 30ans -38ans murakoze mugire amahoro. NB. Ndi kacyiru call tuvugane 0785860636.. _0725101384. Bonne chanse.
  • Ni Claire naramubomye7 months ago
    Nyamuneka nabamenyeshaga ko umukunzi nashakaga namubonye ntihazagire uwongera guhamagara iyi number cg kuyandi kira number ni 0783791732 Murakoze
  • Kabare hussein7 months ago
    Ndi umugabo wimyaka 44 ibiro 64 cm172 Neveau academique A/1 mfite umwuga umbeshejeho.ndifuza uwambera umugore akaba byaba byiza abana na HIV kuko nanjye Niko bimeze.ibindi tuvugane kuri tell/wattsap 0786280492
  • Claude Kagabo6 months ago
    Ndashaka umumama udafite umugabo cg utarahiriwe n'urushako. Agomba kuba yiyizeyeho ubwiza kandi yiteguye kuryoshya ubuzima.Uwumva yujuje yakwandikira kagaboc881@gmail.com
  • Mutesi5 months ago
    Umugabo watandukanye numugore we cg umusore ukuze utari mugufi atabyibushye cyane witeguye kunkunda nkamwubaha akantetesha mfite 28yrs email me: uwadolly1@gmail.com
  • Nsimiye.john5 months ago
    Ndashaka Umukobwa.wimyaka28kugeza30
  • Jean 5 months ago
    Muraho neza ndi umugabo mfite imyaka 40 ngiye gutangira umwaka wa 41 .nje hano rero nifuza umukunzi uri serious ,udakurikiye ibintu kuko abishyize hamwe Imana irabasanga,amashuri sicyo cyubaka hubaka umutima gusa ndanayafite ntimumfate nkaho ntize. Ndashaka umugore ukuze kuva kuri 35 ans ariko atarengeje 41 ans agomba kuba agira urukundo yakunda umugabo we,akijijwe,akunda abantu ,umuntu utarakazwa n'ubusa,azi gukorera urugo rwe,wumvikana , wakwakira situation yose y'ubuzima kuko ubukire buraza ejo bukagenda iby'isi gatebe gatoki .ufite abana nta kibazo twafatanya tukabarera. aho waba uri hose nta kibazo umpamagare kuri +250784815517 Ndifuza umugore tubana sinifuza uza kunyumvira ubusa umpamagare wabanje kubitekerezaho kuko wowe uza uje kunyumvira ubusa sinkushaka N.B : Nababajwe n'urukundo kenshi byaba byiza nawe waragize depreciassion mu rukundo .Murakoze cyane mbifurije umwaka mushya wa 2024
  • Nitwa arine5 months ago
    Nshaka umukunzi wumusore cyangwa gabo utarengeje umwana 1 nge ndumufiemer wumwa 1 mfite imyaka 30 nifuza kubaka uwo twabijyanamo agomba ku afite gahunda akijijwe kuko nange ndasenga nurukundo. Murakoze
  • HITIMANA Vedaste5 months ago
    Aline ko utashyizeho Nimero yawe? Nyandikira kuri iyi kuko ndagukeneye: hitimanavedaste77@gmail.com cyangwa Whatsapp 0791826948
  • Uwase belse5 months ago
    Nitwa uwase mba nange ndifuza usore ufite gahunda atubeshya akaba afite icyakora cyimutunze ,afite imyaka 30 cg 29 ngewe mfite 21 mfite numwana muto!ubaye uri serious wanyandikira sms 0793770912cg kumwizera@gmail.com murakoze
  • Rubzyita franck4 months ago
    Jewe nitwa RUBAYITA FRANCK ndumugabo atacatwate muburanga na roho nziza uwuri bushime icyipfuzo cyanjye yanyandikira kuri email (rubayitafranck@gmail.com) gusa uwitwa SCOVIA yanditse kururubuga abaye hafi yanyandikira niba ataramubona atabaye hafi nundi wese ntzkibazo Muri make ntuye muri leta zunze ubumwe za america USA nagize ibibazo murushako mbura urubyaro none NDIPFUZA UMUKOBWA UKUZE ufite 25~40 years wenda yategerej umugabo bigatinda cank yumva yabihisemo kuzibyarira umwana gusa yishakira umwana yambyarira NZAMUFASHA nzana MWANDIKISHA ntakibazo hari nobyo NAZAKORA kugira ngo ABEHO NEZA umwana wanjye kabone naho yazibonera undi mugabo kandi twamaz kubisezerana numugore gusa nanze kumushakira hano muri USA America kuko byari guteza ipfuhe umugore twashakanye kandi nawe kubura urubyaro siwe yabyikoze niyo mpamvu mushaka mu RWANDA cank BURUNDI Abaye yarize byaba byiza koko haraho sakindi yazabyara ikindi wenda nkabonuburyo nazamuzana USA iyo wize biroroha kurenza uwutize Abaye mwiza muburanga byamfasha Abaye afite amaguru manini byaba byiza Abaye umurokore byamfasha kuko nanje ndiwe Sawa murakoze nubufasha nasabaga mumfashe nuwabazi uwabibasha yandangira





Inyarwanda BACKGROUND