Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy yasinye amasezerano yo kwamamaza ibikorwa bitandukanye bya Sosiyete ya Mango 4G icuruza internet mu Rwanda, mu gihe cy’umwaka umwe.
Ni amasezerano yari agamije gukomeza kwamamaza ibikorwa
by’iyi sosiyete, imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi za internet
by’umwihariko yo mu bwoko bwa 4G.
Chriss Eazy aganira na InyaRwanda yavuze ko yishimiye
ko ibikorwa bye akora bitangiye kubyara umusaruro, sosiyete nka Mango 4G ikaba yamwizeye
ikamuha akazi.
Ati ‘‘Nishimye kuko buriya ibi bintu dukora tuba
tubikorera abantu bacu. Iyo ubona abashoramari cyangwa se sosiyete zikugiriye
icyizere, aba ari ibintu byo kwishimira. Amasezerano twasinye ni ayo kwamamaza
ibikorwa bya Mango 4G, amasezerano twasinye azamara umwaka umwe ushobora
kongerwa.’’
Yakomeje avuga ko icyizere yagiriwe n’iyi sosiyete
kitazapfa ubusa, azakoresha imiyoboro ye itandukanye agakora ibikubiye mu
masezerano bagiranye byose.
Ati ‘‘Dukunda akazi dukora kandi ibintu dukora nibyo
bidutunze, nzereka Mango 4G ko icyizere bangiriye kitagomba gupfa ubusa. Nzamamaza
ibikorwa by’iyi sosiyete binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi harimo no ku
byapa.’’
Eric Niyomugabo uyobora Mango 4G yavuze ko bahisemo
uyu muhanzi, kuko ari umwe mu bagezweho mu Rwanda hose.
Ati ‘‘Twahisemo Chriss Eazy kuko ari umuhanzi ugezweho
muri iki gihe. Ibikorwa bye birivugira. Ameze neza muri iyi minsi twamubonyemo
ubushobozi bwo kuba yatwamamaza, akamenyekanisha ibyo dukora byose.’’
Kuva mu minsi mikuru ya Noheri n'Ubunane, Mango 4G
yahanantuye ibiciro bya internet ndetse ni na ko bizakomeza.
1GB yaguraga amafaranga 900 Frw iri kugura 590 Frw, 3GB
zaguraga 2900 Frw ubu zigura 1900 Frw, 5GB zaguraga 3300 Frw ubu ni 2900 Frw,
10GB zaguraga 5500 Frw ziri kugura 5900 Frw.
Kandi hari na Poromosiyo yiswe 'Ni Dilu Ishyushye' aho
umuntu iyo aguze Telefone cyangwa router, ahabwa inyongera ya 72 GB z’ubuntu mu
mezi 24.
Ushaka ibindi bisobanuro agana ishami rya Mango4G
rimwegereye agahabwa internet yihuta kandi yizewe ya Mango4G, cyangwa ushaka
ibindi bisobanuro agahamagara umurongo utishyurwa ariwo 2550 cyangwa agasura urubuga
rwabo rwa www.mango4g.rw .
Mango 4G kuri ubu ifite amashami arenga 25 hirya no hino mu gihugu, aha hose haboneka
ibicuruzwa byayo.
Mu Ukuboza 2022, Mango yari yasinyishije abarimo Rocky
Kirabiranya usanzwe uzwi mu gusobanura filime, ndetse n’Umunyamakurukazi Uwimana
Clarisse uzwi muri siporo mu Rwanda cyane kuri B&B FM-UMWEZI.
Mu ntangiro za Mutarama yasinyishije Young Grace wakurikiwe no gusinyisha Chriss Eazy.
Ubwo Chriss Eazy na Junior Giti umureberera inyungu basinyaga amasezeranoAkanyamuneza kari kose kuri Chriss Eazy
Junior Giti ufasha Chriss Eazy yari yabukereye
Chriss Eazy na Junior Giti bari kumwe n'umuyobozi wa Mango 4G Eric Niyomugabo
Aya masezerano azamara umwaka ushobora kongerwaUmuryango mugari wa Mango 4G wafatanye ifoto na Chriss Eazy na Junior GitiChriss Eazy yabanje gusoma ibikubiye mu masezeranoJunior Giti asinya amasezerano
Chriss Eazy asinya amasezerano
REBA IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA CHRISS EAZY AMAZE GUSINYA AYA MASEZERANO
TANGA IGITECYEREZO