RFL
Kigali

Umuhanzi Sam Smith ari mu rukundo n'umugabo mugenzi we uhanga imideli-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/01/2023 8:16
0


Sam Smith aryohewe n'urukundo hamwe n'umugabo mugenzi we witwa Christian Cowan uhanga imideli.



Sam Smith ni umuhanzi w'icyamamare wo mu Bwongereza ukunzwe cyane mu njyana ya R&B, watangiye kwamamara mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Stay with Me' n'izindi nyinshi zatumye akundwa hirya no hino. Uyu muhanzi wari ukunzwe cyane n'igitsinagore, yatunguranye mu 2017 ubwo yatangazaga ko akunda abagabo bagenzi be.

Sam Smith asanzwe azwiho gukunda abo bahuje igitsina

Sam Smith arikumwe n'umukunzi we Christian Cowan

Kuri ubu Sam Smith utarahishe ko akunda abo bahuje igitsina, ari mu rukundo n'umugabo mugenzi we witwa Christian Cowan usanzwe ari umuhanzi w'imideli. PageSix yatangaje ko urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa muri Nzeri y'umwaka ushize wa 2021, gusa aba bombi ntibagire icyo babivugaho.

Ukuboko mu kundi Sam Smith yatemberanye n'umukunzi we

Nyuma y'igihe bavugwa mu rukundo, Sam Smith na Christian Cowan babishyize ku mugaragaro ku munsi w'ejo ubwo bagaragaraga bishimanye mu muhanda wo mu gace ka Soho mu mujyi wa London. Aba bombi bafotowe bari gutembera akanyamuneza ari kose ndetse Sam Smith yafotowe ari gusoma Christian Cowan.

Sam Smith yagaragaye asoma ku mutwe Christian Cowan

Nyuma y'igihe bavugwa mu rukundo Sam na Christian babishyize ku mugaragaro

Sam Smith n'umukunzi we Christian Cowan ni uko batambutse mu muhanda wa London

PageSix yatangaje ko Christian Cowan umukunzi wa Sam Smith azwi cyane mu mideli ndetse akaba yaranambitse ibyamamare birimo Cardi B, Heidi Klum, Chloe Fineman hamwe n'umuraperi Lil Nas X. Amafoto ya Sam na Christian yemeje urukundo rwabo rwari rumaze igihe ari ibanga.

Umuhanzi ukomeye mu Bwongereza Sam Smith ari gukundana n'umugabo mugenzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND