Kigali

Kate Bashabe yakiriye ku meza Bruce Melodie n’abarimo Coach Gael n'umugore we-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/01/2023 9:44
0


Umunyamideli Kate Bashabe yakiriye ku meza Bruce Melodie, umujyanama we n’ikipe ngari imufasha, ibyo bise guhura k’umuryango nyuma y’uko Kate Bashabe nawe yamusuye ubwo aheruka muri Amerika.



Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ni bwo Kate Bashabe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abantu amafoto y’abarimo Bruce Melodie, Kenny, Calvin na Emile bicaye iwe ku meza bari gusangira.

Nyuma y’uko gusangira, bose bafashe ifoto igaragaza neza Kigali cyane ko bari banayifatiye ku musozi wa Rebero aho umuntu aba yitaruye Kigali ariko ayihanze amaso mu buryo bwiza.

Coach Gael abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yerekanye neza ko byari byiza kwishimana n’umuryango ndetse banizihiza isabukuru ya Kenny na Joel barumuna be. Yagize ati: ’’Byari byiza kwishimana n’umuryango. Isabukuru nziza na none Kenny ndetse na B Joel’’.

Ubwo aheruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kate Bashabe yagiye gusura Coach Gael n’umuryango we ndetse akaba yaragiye asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiye agirana n’uyu muryango usanzwe uhatuye.

Kate Bashabe, Bruce Melodie, Coach Gael n'umugire we, Emile,Kenny, Calvin n'abandi

Amakuru avuga ko kate Bashabe na Coach Gael bafite icyo bapfana ndetse Kate Bashabe akaba afata Coach Gael nka Musaza we.

Kate Bashabe yavutse 9 Nzeri 1990 (imyaka 31), ni munyarwandakazi w’umucuruzikazi kandi washinze Kabash Brand na Kabash Soucie Organisation ikora ibikorwa by'urukundo [1] . Yamenyekanye bwa mbere ubwo yabaga Nyampinga wa MTN muri 2010, ndetse aza kuba Miss Nyarugenge muri 2012.


Bafashe agafoto hanze y'inzu bose

Coach Gael bari kumwe, ni umushoramari, akaba umuyobozi wa 1:55 ireberera inyungu Bruce Melodie bari kumwe, ndetse ikaba iherutse gusinyisha Element nk’umu Producer ugiye gukorera muri iyi kompanyi.


Coach Gael n'umugore we


Inzu ya Kate Bashabe niyo biyakiriyemo


Kate Bashabe yanyuzwe no gusangira na Bruce Melodie n'abandi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND