Kigali

Yago yishimanye n’umunyarwandakazi wavuzwe mu rukundo na Harmonize

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/01/2023 9:25
0


Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago, umunyamakuru uherutse no kwinjira mu muziki yagaragaye ari kumwe n’inkumi yitwa Munezero Rosine izwi nka Dabijou, iheruka kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Harmonize.



Mu mashusho mato ya mbere Dabijou agaragaza azunguza ikibuno undi na we agihungiza n’amaboko, bimwe b’ibigezweho mu ndirimbo, ku ruhande hari umusore uri gufata amashusho.

Ayandi agaragaza Yago uba wambaye umupira wabarisita n’ikabutura y’umuhondo, atwaye iyi nkumi iba yambaye agakabutura gato k’ikoboyi kuri moto y’amapine atatu.

Mu minsi micye ishize kandi Yago yaherukaga kugaragara ku mazi ahantu hameze nk’i Rubavu aririmba indirimbo ye Rata mu masaha y’umugoroba, ni mu gace kandi Dabijou aheruka na we kugaragaramo muri ibyo bihe.

Icyo gihe uwo mukobwa yasangije abamukurikira amafoto arimo itangaje, igaragaza umuntu yakamase ikibuno cye bamwe bati ni Harmonize dore ko baheruka kuvugwaho urukundo, gusa ntawamenya wenda ni Yago na we bagaragaye mu bihe byiza.

Kuwa 29 Ukuboza 2022 akaba aribwo uyu mukobwa yashotoye Yago abyina mu buryo budasanzwe indirimbo uyu musore aheruka gushyira hanze yise “Rata”, undi na we bimukora ku mutima anayasangiza abamukurikira.

Ntawamenya neza ariko bishoboka ko iyi nkumi na Yago birenze kwishimana, bakaba bari mu kazi k’ifatwa ry’amashusho y’indi ndirimbo cyangwa ibirenze ibyo.

Dabijou uretse kuba yaramamaye mu rukundo na Harmonize, ari mu bakobwa bacye bemera ko bahinduje umubiri wabo ngo barusheho gutera nk’ibisabo, yanigeze kuvugwa mu rukundo na Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boyz ryakanyujijeho.

Amashusho ya Dabijou abyina indirimbo ‘Rata’ yanyuze Yago Ifoto y'umuntu akamase ikibuno cya DabijouUrebye agakomo Yago yambaye n’ak’ukamase ikibuno cya Dabijou wakemeza ko ari weDabijou yemeje ko yihinduje umubiri ngo agire imiterere nk'iy’igisaboYaherukaga kuvugwa mu rukundo na Harmonize

Aha Yago aba ahungiza ikibuno cya Dabijou uba akinyeganyeza bikomeye

Yago atwaye Dabijou mu buryo bumenyerewe muri Amerika y'Amajyepfo

Aha hari umusore wundi usa n’uwarimo afata amashusho 

KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO SUWEJO YA YAGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND