Niyigena Solange wamenyekanye nka Keza Terisky ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje amafoto y’ibirori yakoze byo kwerekana igitsina cy’umwana azibaruka.
Ni ibirori uyu mukobwa yakoze mu ntangiriro za 2023,
ariko amafoto yabyo ntabwo yahise ajya hanze. Kuri ubu yashyize hanze amafoto yabyo. Mu kuyashyira hanze, yabanje kwikoma abantu bashobora kubyitiranya n’ibya
‘Baby Shower’ byo kwitegura umwana agiye kwibaruka.
Muri ibi birori yakoze, yagaragaje ko agiye kwibaruka
umwana w’umuhungu gusa ntabwo yavuze se.
Keza Terisky yaherukaga gutandukana na The Trainer usanzwe afasha
abantu mu myitozo ngororamubiri, mu ntangiro z'Ukuboza umwaka ushize ni bwo
yagaragaje ko akuriwe ndetse yenda kwibaruka.
Icyo gihe yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 91 kuri Instagram amafoto amugaragaza atwite inda
y’imvutsi, ashyiraho akamenyetso ko gushimira Imana.
Uyu mukobwa yaherukaga gutandukana burundu na Laurien
Izere ubusanzwe wiyita The Trainer ukora akazi ko gukoresha imyitozo
ngororamubiri abantu batandukanye barimo n’ibyamamare.
Uyu ni we bari bamaze umwaka urenga bakundana n’ubwo
bacishagamo bagashwana ariko ku wa 17 Mata 2022, The Trainer yamwambitse impeta
amusaba kubana uyu mukobwa nawe
arabyemera.
Ntabwo bizwi
neza niba uyu mwana ari uwa The Trainer bakundanaga.
Muri Gashyantare umwaka ushize aba bombi nabwo bari
babanje gutandukana ariko baza kwiyunga, bakomeza gukundana kugeza muri Nzeri
uwo mwaka ubwo batandukanaga burundu.
The Trainer na Keza bahuriye ku mbuga nkoranyambaga
umukobwa ari hanze y’u Rwanda nyuma baza kujya bavugana kenshi ku buryo
bamaraga amasaha arenga atatu. Nyuma Keza yaje i Kigali urukundo rutangira
kugurumana.
Kuva muri Nyakanga 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi basangizanyaga ababakurikira amashusho bishimanye.
Keza w’imyaka 24 y’amavuko yamamaye ku mbuga
nkoranyambaga mu Ukuboza 2017, ubwo yifotozaga yiteye umwenda ufite amabara asa
neza n’ay’ibendera ry’igihugu.
Asanzwe akora akazi ko kumurika imideli ndetse
yabitangiye mu 2013. Ni umwe mu banyamideli icumi baserukiye u Rwanda i Lagos
mu iserukiramuco ry’imideli rya GTBank Fashion Weekend.
Uretse kumurika imideli ni n’umwe mu bakobwa bakomeye
bakunze kwifashishwa mu mashusho y’abahanzi batandukanye mu Rwanda kuko
yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz, Good Life na ‘Mama’ ya Urban Boyz,
Go mama ya Active n’izindi.
Mu 2019 yari yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Richard bari bamaze imyaka ine bakundana ariko nyuma baza gutandukana ku mpamvu z’uko hari ibyo batahuje.
Keza arakuriwe
Keza agiye kwibaruka umuhungu
Basaza ba Keza bari bagiye kumushyigikira mu birori bye
Byari ibirori kwa Keza
Mugabekazi Liliane wamamaye ubwo yagaragaraga mu gitaramo cya Tayc yari ahari
TANGA IGITECYEREZO