Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry'umukobwa uzi kwifotoza akaberwa mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, yatangiye urugendo rw’itangazamakuru ahereye kuri Isibo TV asimbuye Uwamwezi Mugire [Bianca] wamaze gusezera.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama
2023, Bianca yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko “Guhera ku itariki ya
mbere ya Mutarama 2023, ntakiri umukozi wa Isibo Tv.”
Imyaka ibiri yari ishize uyu mukobwa akorera iki
gitangazamakuru cyibanda cyane ku makuru y’ibyamamare mu Rwanda, muri Afurika
no ku Isi yose muri rusange.
Yatangiye kugaragara kuri Isibo Tv kuva muri
Gashyantare 2020 binyuze mu kiganiro ‘Takeover’ yakoranaga n’abarimo Mc Buryohe
n’abandi. We na MC Buryohe barahuzaga cyane binyuze mu biganiro bakoraga kuri
Flash TV mbere yo kwerekeza kuri Isibo Tv.
Bianca yabwiye InyaRwanda ko ari mu biganiro n’ikindi
gitangazamakuru agiye kwerekezaho mu minsi iri imbere.
Mu gihe cy’imyaka ibiri yari ahamaze, yagize uruhare
mu gutegura no gutunganya ibiganiro bitandukanye, kandi ni umwe mu bagiraga
uruhare mu bihembo bya The Choice Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya Gatatu.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Uwase Muyango
Claudine wavuzwe cyane nyuma yo kuva muri Miss Rwanda 2019 yegukanye ikamba, atangira kugaragara ku nyakiramashusho za Televiziyo Isibo Tv.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023,
binyuze mu kiganiro ‘The Choice Live’ gikorwa n’abarimo Phil Peter, Muyango
azakirwa kumugaragaro.
Ni mu gihe guhera kuri uyu wa Gatanu, hatangira
gusohoka amafoto agaragaza ko uyu mugore agiye gutangira gukorera Isibo TV nk’umunyamakuru, binyuze mu kiganiro ‘Takeover’.
Muyango aherutse kuyobora igitaramo cy’abanyarwenya
Zuby Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali.
Muri iki gihe, ari kwifashishwa cyane mu kuyobora
ibirori bibera mu tubari n’utubyiniro dutandukanye.
Ni umwe mu basarura agatubutse ku mbuga nkoranyambaga, binyuze mu kwamamariza ibigo bitandukanye.
Uwase Muyango Claudine yinjiye mu itangazamakuru aho agiye kujya akora mu kiganiro ‘Takeover’ cya Isibo TV
Bianca yamaze gutangaza ko yasezeye kuri Isibo Tv nyuma y’imyaka ibiri ayikorera
Bianca yasabye gukomeza gushyigikirwa n’ubwo avuye
kuri Isibo Tv
TANGA IGITECYEREZO