RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Ines umukunzi mushya wa Brad Pitt ugiye kumwibagiza Angelina Jolie

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/01/2023 11:03
0


Menya byinshi kuri Ines de Ramon umukunzi mushya w'icyamamare muri cinema Brad Pitt unamenye impamvu ari kuvugwaho kuzasiba izina Angelina Jolie mu mutima we.



Nyuma yaho umukinnyi kabuhariwe wa filime Brad Pitt agaragaje umukunzi we mushya Ines de Ramon yasimbuje Angelina Jolie bari bamaranye imyaka 15 barushinze, kuri ubu benshi bakomeje kwibaza  byinshi kuri Ines wigaruriye umutima wa Brad wari wararahiye kutazonge gukundana kuva aho Angelina amwatse gatanya mu 2019.

Brad Pitt ari mu rukundo na Ines de Ramon.

Dore ibintu 5 wamenya kuri Ines de Ramon umukunzi mushya wa Brad Pitt:

1. Yahoze ari umugore w'umukinnyi wa filime Paul Wesley

Ines de Ramon yahoze ari umugore w'umukinnyi wa filime Paul Wesley.

Kuba Ines de Ramon ari gukundana na Brad Pitt si ubwa mbere akundanye n'icyamamare muri sinema dore ko yahoze ari umugore wa Paul Wesley wamamaye muri filime y'uruhererekane yitwa 'The Vampire Diaries'.  

Ines de Ramon yatandukanye na Paul Wesley bamaranye imyaka 3.

Ines de Ramon yatangiye gukundana na Paul Wesley mu 2017 baza kurushinga mu 2019. Mu ntangiriro z'umwaka wa 2022 nibwo Ines na Paul bahanye gatanya nyuma y'imyaka 3 barushinze gusa ntibatangaje icyatumye bashyira akadomo ku mubano wabo.

2. Ayobora kompanyi ikora imirimbo 

Ines de Ramon ni umuyobozi wa kompanyi ikora imirimbo n'imikufi yo kwambara ku maboko, ku maguru ndetse no mu ijosi. Iyi kompanyi ni iyitwa Anita KO Jewelry ikorera mu mujyi wa Los Angeles izwiho kuba ikorana n'ibyamamare birimo Katy Perry, Hailey Balkdwin hamwe na Kourtney Kardashian.

3. Yabaye cyane mu bihugu by'Iburayi

Ines de Ramon yabaye mu bihugu by'Iburayi.

Ines de Ramon yabaye mu bihungu bitandukanye by'Iburayi birimo nka Switzerland aho yize amashuri ya kaminuza mu murwa mukuru w'iki gihugu witwa Geneva. Ines de Ramon yabaye mu gihugu cy'Ubufaransa kuva mu 2009 kugeza mu 2013 agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

4.Akunda Imbwa

Umukunzi mushya wa Brad Pitt akunze kugaragara arikumwe n'Imbwa cyane mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Uretse kuba anerekana imbwa atunze, Ines yigeze gutangaza ko ikintu cyamufashije mu gihe cya guma mu rugo muri Covid-19 ari imbwa ye na Paul Wesley wahoze ari umugabo we.

5.Aravugwaho kuzarambana na Brad Pitt akamwibagiza Angelina Jolie

People Magazine yatangaje ko Ines de Ramon w'imyaka 32 ahabwa amahirwe yo kurambana na Brad Pitt w'imyaka 59 kuko bombi bashaka kongera kubaka urugo rukomeye cyangwa umubano uhamye kuko bose bahuye bamaze guhana n'agatanya nabo barikumwe.

Ines de Ramon na Brad Pitt bari mu kiruhuko muri Cabo.

Kuba bose barahuye bamaze kunyura muri gatanya nicyo gishobora gutuma bitwararika muri uyu mubano mushya wabo kugirango wo uzarambe. Ikindi ngo nuko Ines de Ramon atari mu Isi y'imyidagaduro muri Hollywood nk'uko Angelina Jolie ayirimo bikaba byaragize uruhare mu isenyuka ry'urugo rwe na Brad Pitt.

Biravugwa ko Ines de Ramon azarambana na Brad Pitt akamwibagiza Angelina Jolie.

Ikindi nuko mbere yuko Brad Pitt akundana na Ines yifuzaga kuzagira umukunzi udakora akazi nkake none byabaye impamo akundana na Ines ukora mu bucuruzi bw'imitako. Kuri ubu aba bombi bahanzwe amaso na benshi bifuza kureba aho umubano wabo uzerekeza.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND