Kigali

Brad Pitt mu munyenga w'urukundo na Ines de Ramon yasimbuje Angelina Jolie-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/01/2023 8:01
0


Umukinnyi wa filime Brad Pitt aryohewe n'ubuzima hamwe n'umukunzi we mushya Ines de Ramon yasimbuje icyamamarekazi Angelina Jolie.



Brad Pitt ni umukinnyi wa filime kabuhariwe wagiye yigarurira imitima ya benshi bitewe n'ubuhanga akoresha akinana filime zakunzwe cyane zirimo nka Babylon, Moneyball, Worl War Z, Fury n'izindi nyinshi yagiye akina kuva yatangira uyu mwuga mu 1987 ubwo yari afite imyaka 24 y'amavuko.

Brad Pitt yamaranye imyaka 15 na Angelina Jolie baherutse gutandukana

Brad Pitt kandi yanamamaye cyane kuva yatangira gukundana na Angelina Jolie umukinnyi wa filime uzwiho uburanga burangaza benshi. Aba bombi umubano wabo warakomeye kugeza ubwo barushinga, gusa baje gutandukana mu 2019 nyuma y'imyaka 15 barikumwe. Kuva ubwo uyu mugabo ntiyongeye kugira umukunzi kugeza ubu agaragarije Isi undi mugore wamutwaye umutima witwa Ines de Ramon.

Brad Pitt afite umukunzi mushya witwa Ines de Ramon

Urukundo rwa Brad Pitt na Ines de Ramon rwatangiye kuvugwa mu kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) k'umwaka ushije wa 2022. PageSix itangaza ko urukundo rwabo barugize ibanga kugeza ubu mu ntangiriro z'uyu mwaka bagaragaye bari kumwe mu kiruhuko.

Brad Pitt ari mu kiruhuko n'umukunzi we mushya Ines de Ramon


Brad Pitt na Ines de Ramon bagaragaye bota akazuba banaganirira ku mazi


Brad Pitt ari mu kiruhuko n'umukunzi we Ines de Ramon arusha imyaka 27

Brad Pitt w'imyaka 59 hamwe n'umukunzi we mushya Ines de Ramon w'imyaka 32 baryohewe n'ubuzima mu gace ka Cabo bagiye gufatiramo ikiruhuko. Aba bombi bafotowe bari mu mazi ndetse banota akazuba nyuma yo koga muri pisine. Iyi ni inshuro ya mbere Brad Pitt agaragaye ari kumwe na Ines yasimbuje Angelina Jolie batandukanye.

Brad Pitt atangiranye umwaka wa 2023 n'umukunzi mushya yasimbuje Angelina Jolie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND